Ubutumwayandikiwe kuri Instagram bwatumye Davia yiyahura

Imbuga nkoranyambaga ni nziza ku ruhande rumwe nk’uko hari igihe zituma bamwe bahasiga ubuzima. Umwangavu wo mu gihugu cya Malaisie yiyahuye nyuma y’uko ashyize kuri konti ye ya instagram ubutumwa busaba abantu (sondage) kumufasha kumenya niba akwiye kubaho cyangwa gushyira iherezo ku buzima bwe, maze akaza gusanga abenshi mu batoye bamuhitiyemo urupfu.

Image result for Davia Emilia

Uyu mukobwa witwaga Davia Emilia wari ufite imyaka 16 yari atuye ahitwa Kuching muri leta ya Sarawak yiyahuye mu buryo butandukanye nyuma y’uko yari yashyize kuri konti ye ya Instagram iyi ’sondage’ kuri uyu wa Mbere nkuko byemejwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu ndetse bigashimangirwa na polisi.

Image result for Davia Emilia

Mu butumwa yari yanditse yateruye agira ati “Ni ingenzi cyane, mumfashe guhitamo hagati ya D/L.”, nkuko urubuga rwa Astro Awani rwabyanditse ngo ’D’ yari ihagarariye urupfu mu cyongereza (death) naho ’L’ yari ihagarariye ubuzima (life).

69% yabatoye batoye urupfu mu gihe 31% gusa ari bo batoye ubuzima nkuko polisi yabitangaje.

Ni inkuru yavugishije benshi muri iki gihugu byatumye ushinzwe itumanaho mu gice cya Aziya yegereye inyanja ya Pasifika, Ching Yee Wong yihanganisha umuryango wa nyakwigendera anaboneraho kuvuga ko uru rubuga rwari rufite uruhare rukomeye rwo kumenya ko abantu bakoresha Instagram biyumva batekanye kandi bashyigikiwe.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *