Ubushinwa: Perezida agiye kuyobora inama iganira ku mihanda inoza ubucuruzi

Ni inama mpuzamahanga iraba ku nshuro ya kabiri, iyobowe na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa nyuma y’iyabaye mu 2017, yitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ni inama mpuzamahanga iganira ku bikorwaremezo byimakaza ubuhahirane birimo imihanda yo mu kirere, ku butaka no mu mazi.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN mu ishami ry’Igifaransa, Wang Botao, avuga ko hashize imyaka itanu Perezida Xi Jinping atangije umushinga wo kubaka imihanda y’ubucuruzi (des liaisons commerciales) hirya no hino ku isi mu rwego rwo gufasha abakorana n’ubushinwa koroherezanya mu buhahirane.

Wang Botao  avuga ko ari umushinga witwa Initiative Ceinture et routes ukora ku bihugu bya Asia, Africa, n’Uburayi ; watangiye mu 2013.  Muri uyu mwaka, Jinping akaba agiye gutangiza ikindi cyiciro, ariko cyo cyibanda cyane ku birebana no guhuza ibikorwaremezo, iby’ingufu z’amashanyarazi, n’ibindi.

Akomeza avuga ko uyu mugambi wo kubaka imihanda « La Ceinture et la Route », wagize akamaro mu gihe cyahise n’ikiriho ubu, ndetse n’ikizaza. Intego ya Jinping yari ukorohereza ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’imigabane y’isi, Aziya, Africa, Uburayi, America y’amajyepfo n’ahandi.

Uyu munyamakuru kandi avuga ko intego eshanu z’ingenzi z’uyu mushinga wa Perezida Xi, ari Uguhuza imirongo ya politiki, guhuza ibikorwa remezo, ubucuruzi buzira inkomyi, ubukungu bufitanye isano, ndetse no guhuza abaturage b’isi.

Urutonde rw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byagerageje gushyira mu bikorwa uyu mugambi wa Xi Jinping:

Uburusiya bwushyizeyo umuryango w’ubumwe bw’ubukungu uhuza Aziya n’Uburayi (Union Economique Eurasienne)

Mongolie yubatse umuhanda wiswe uw’amajyambere

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wubatse icyiswe Plan Junker

Pologne yubatse umuhanda wiswe uw’urumuri

Kazakistan yubatse umuhanda wiswe uw’imibavu

Indonesiya hubatswe umuhanda wa gari ya moshi yihuta uhuza Jakarta na Bandung, ureshya na kilometero 142

U Rwanda narwo rwagezweho n’uyu mushinga aho u Bushinwa buhakora imihanda inyuranye, irimo uhuza umujyi wa Kigali n’ururere twa Musanze na Rubavu, umuhanda Nyagatare-Kayonza-Rusumo n’ubu ugikorwa, harimo n’umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare, n’indi itandukanye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *