Ubushinwa : Kwikinisha kimwe mu bituma utagirirwa imbabazi mu Gisirikare

 Ni nyuma y’igihe Igisirikare cy’ubushinwa gishyizeho amategeko mashya azajya agenderwaho mu gusuzuma abashaka kucyiyandikishamo, hakaba harimo n’irisuzuma umuntu ko atabaswe no kwikinisha, uwo bigaragayeho agahita yirukanwa burundu.

Image result for chinese military parade
Le Quotidien de l’APL, ikinyamakuru cy’igisirikare giheruka gushyira hanze urutonde rw’impamvu zatumye benshi mu bifuje kwinjira mu gisirikare cyabo bakuwe mu igeragezwa rugikubita. Umwe muri 5 yakuwemo kuko abyibushye cyane naho 8 ku ijana bakuwemo kuko umuyoboro w’igitsina witwa “veine testiculaire hypertrophiée” wangiritse, ibi bikaba biterwa ahanini no kuba umuntu yarabaswe no kwikinisha.

Ibindi byagiye bigaragara kuri uru rutonde ni ugukina cyane imikino yo kuri mudasobwa (Jeux Video/PlayStation) cyangwa se ikindi kintu cyose kigaragaza ko udakora imirimo y’amaboko ihagije cyangwa siporo.

Hari kandi kuba ufite ibishushanyo byo ku mubiri(tatouage) biri ahagarara cyangwa binini cyane naho abandi bakaba barabujijwe amahirwe n’ibibazo by’umwijima batewe no kunywa inzoga nyinshi.

Mu mujyi umwe wo mu Bushinwa abarenga kimwe cya kabiri bangiwe kugeragezwa kuko ngo ingano yabo itari ihagije aha minisiteri y’ingabo muri iki gihugu igasobanura ko ibi bigendanye n’amahame akakaye iki gihugu kigenderaho cyubaka igisirikare cyacyo.

David Maira-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *