Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa amazi asukuye kandi menshi bisimburanyijwe n’icyayi byongera iminsi yo kubaho

Nk’uko byagaragajwe n’abahanga mu by’imirire n’ibimera bo mu Bushinwa, nyuma yo kugaragaza ko ibishyimbo, imboga, ibinyamisogwe, nk’ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri zifasha umuntu kumara imyaka myinshi kwisi, ubu ho bavumbuye ibyiza by’icyayi by’umwihariko iyo ugisimburanyije n’amazi meza.Mu bigize umuntu amazi aza imbere kuko yihariye 50% kugera kuri  65% by’umubiri w’umuntu mukuru, na 65% kugera kuri 75% by’ umubiri w’umwana muto. Kunywa amazi meza biri mu byongerera umuntu kumererwa neza mu mubiri kuko amzi ari mu muntu angana na Litiro 4.7.  Gusa ubu hiyongereyeho iyo asimburanyijwe n’icyayi cy’icyatsi kibisi bigabanya ibyago byo gupfa ndetse bikongerera ubuzima imisusire yo gutuma umuntu adafatwa n’indwara y’umutima izwi kw’izina rya (Cardiovascular). Abashinwa bagaragaje ko byibura kunywa ikirahure cy’amazi asukuye buri uko isahaishize ukongeraho kunywa icyo cyayi byibura gatatu ku munsi ari byiza ku mubiri w’umuntu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bashinwa 100,902 babagabanyijemo amatsinda abiri kandi bakaba  batarigera bagaragaraho indwara y’umutima, ubuhumekero cyangwa Kanseri.  Habayeho gufata itsinda rimwe ry’abanywaga amazi menshi n’icyayi inshuro zirenga eshatu kumunsi, hafatwa amakuru y’abatarigeze banywa amazi menshi cyangwa icyayi n’umunsi; ibi byakozwe mu gihe kingana n’imyaka irindwi.

Ibisubizo byagaragaje ko abanywaga ikirahure cy’amazi buri saha buri munsi bari kuri 20% mu kuba bagira ibyago byo kurwara indwara z’ubuhumekero, ndetse bunagaragaza ko abatarigeze bahabwa n’umutonyi w’icyayi n’umunsi numwe, bo bafite ibyago byinshi  byo kurwara izo ndwara zose hafi 2%hejuru y’abanywaga amazi n’icyayi. Ni ukuvuga 22%. Igisobanuro cy’ibi nuko uwafashe ikirahurecy’amazi buri uko isaha ishize n’icyayi cy’icyatsi kibisi hejuru ya gatatu ku munsi, yiyongeraho 1.26 by’imyaka kurusha utaranyoye ayo mazi mu buryo btwababwiye mu gihe bombi baba bafite imyaka 50.Dr. Dongfeng Gu ni umuganga mu kigo cy ‘igihugu gishinzwe iby’indwara z’ubuhumekero, akaba umwe bakoze ubu bushakashatsi. Akomeza avuga ati «Twavumbuye ko hari inyunu nyinshi ku bantu babayeho banywa amazi ariko meza, kuko amazi yose siko aba ari ayo kunyobwa, ko byongera imbaraga cyane cyane ku bagabo ndetse n’abagore bamwe na bamwe »Aba bashakashatsi banarebye kandi ku biujyanye no kunywa itabi, kunywa amazi mabi, kurya ndetse n’iby’imyitozo ngororamubiri, bagirango babihuze babashe gusobanura isano iri hagati y’ibyo no kunywa amazi menshi ku munsi mu kongerera umuntu isuku yo mu mubiri imbere ndetse no kubaho imyaka myinshi. Jodie Relf, umuvugizi  mu kigo gishinzwe ibijyanye n’imirire mu Bwongereza (British Dietetic Association) agira ati«Ibindi bintu byo kwitabwaho ariko bitashizwe mu byavuye mu bushakashatsi, Icya mbere ni ; Ese abo batanywaga amazi menshi kandi meza cyangwa icyayi bo banywaga iki… ese amazi menshi yaba yarasimbujwe inzoga cyangwa ibindi, byaba se bifite ibyago ku bantu .. ? »

Twabibutsa ko byibura kugir ngo umuntu abe ameze neza kandi afite ubudahangarwa mu mubiri, bimusaba byibura kunywa ikirahure cy’amazi meza cyangwa asukuye buriuko isaha ishize. ku badafite uburyo bwo kubona imiti isukura amazi cyangwa ayaturutse ku nganda, biroroshye kuko iyo utetse amazi akabira kuri Dogree 100, aba ari meza nk’andi yose atunganyirizwa mu nganda. iyo umaze kuyateka, urayayungurura ukayabika mu gikoresho gisukuye mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku kunywa amazi mabi.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *