Ubusabe bwa Edourd Bamporiki bushobora gushyara Oda Paccy mu kaga

Edourd Bamporiki anenga mu buryo bukomeye umuhanzikazi Oda Paccy wifotoje yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina, ngo akwiye kujyanwa kuba mu kigo ngororamuco akavayo yaramaze guhinduka mbese yarasubiye ku murongo w’ubuzima bwa muntu.

Related image

Bamporiki Edouard ukuriye itorero ry’igihugu mu Rwanda arasabira Oda Paccy kujyanwa mu kigo ngororamuco

Umuraperikazi Oda Paccy hashize iminsi itari myinshi yifotoje ifoto yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu mu cyo bise #OdaChallege, Edouard Bamporiki uheruka kugirwa umutoza mukuru w’itorero ry’Igihugu yatangaje ko uyu mukobwa adakwiye gusubizwa mu itorero ahubwo ko yamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco.

Bamporiki wahoze ari Umudepite yavuze ko Oda Paccy akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco
Ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki 28 Nzeri 2017 nibwo Oda Paccy yashyize hanze ifoto imugaragaza yikinze ikoma ku gitsina, ni ibintu asobanura ko yabikoze mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Order’ yafatanije n’itsinda rya Urban Boys.

Iyi niyo foto yateje impaka

Nyuma y’iyi foto havuzwe byinshi, ibyamamare batandukanye batangiye kwifotoza bikinze ikoma ku bice by’umubiri wabo.Icyo gihe Umuraperi Amag The Black yavuze ko agiye kujya arinda amakoma kugira ngo hatagira umuntu wongera kuyangiza.

Mu kumusubiza, Paccy yaje kumvikana amugereranya na Kadahumeka.Mu burakari bwinshi,Am G yahise asaba ko uyu mukobwa yajyanwa mu itorero kuko yibagiwe akanirengagiza indangaciro z’umunyarwanda.

Aganira na City Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2017 Bamporiki Edouard ukuriye itorero ry’igihugu mu Rwanda yatangaje ko yumvise ndetse akanabona ifoto ya Oda Paccy, akabona atari ibintu byari bikwiye ku mwari w’u Rwanda.

Ngo uretse iyi foto ya Oda Paccy yaciye ibintu ikagarukwaho cyane mu itangazamakuru, ubusanzwe akunda gukurikirana ibikorwa by’uyu mutegarugori akabona atandukira cyane ndetse akaba yitwara nabi, aha niho yasabye ko akwiriye kujyanwa mu kigo ngororamuco mbere yo gusubizwa mu itorero nk’uko yabisabiwe na Amag The Black.

Abajijwe icyabanza ari ukujya mu itorero cyangwa mu kigo ngororamuco dore ko abantu batandukanye bakunze kumusabira kujyanwa mu itorero, kuri Bamporiki uyobora Itorero ry ‘Igihugu,yavuze ko akwiriye kubanziriza kujyanwa mu kigo ngororamuco akamarayo igihe akazagaruka mu baturage yarasubiye mu buzima busanzwe.

Bamporiki kandi yashimye bikomeye Amag The Black kubw’indirimbo ‘Akarima k’igikoni’aherutse gushyira hanze, yavuze ko abahanzi bagakwiye gukora indirmbo zifite ubutumwa bugira akamaro ku baturage ndetse bunafite n’iyo buhindura ku miberaho ya muntu, yanavuze ko n’abandi bahanzi batarajya mu itorero bazajyanwayo.

Iyi foto yateje impagarara kuri Instagram abanyamakuru barimo Uncle Austin, akaba n’umuhanzi, Arthur Nkusi, Anita Pendo n’abandi nabo bakoze hashtag bari bise “ #OdaPaccyChallenge” yari yakwiye impande zose z’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Andi mafoto Paccy yasangije abakunzi be Bamporiki atishimira

Image result for Amafoto ya Oda Paccy

Image result for Amafoto ya Oda Paccy

Image result for Amafoto ya Oda Paccy

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *