Uburusiya bwanze ko ONU,ikora iperereza ku ntwaro kirimbuzi muri Syria

Ku nshuro ya kabiri ,Uburusiya bwongeye kubangamira umugambi w’umuryango w’abibumbye ONU, wo   guperereza ku icurwa ry’intwaro za kirimbuzi mu gihugu cya  Syria. Hari mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umuteka ku isi ,ubwo barimo biga ku bibazo by’umutekano wa Afurika n’Asia.

Perezida w’igihugu cy’uburusiya Vladimir Putine

Uburusiya bwamaganiye kure ingingo y’Ubuyapani ,bwavugagako bagomba kongera umubare w’abakora iperereza ku icurwa ry’ibikoresho bikoze mu butare bwa Uranium . Ubuyapani bwifuzagako hakongerwa abaperereza mu gihe cy’iminsi mirongo itatu ,bakazongera guhura ukuri kuri iki kibazo kwamenyekanye.

Ibyinshi  mu bihuguby’Uburayi, byahise bigaragazako bitishimiye imyifatire y’Uburusiya kuko ngo bisanga Uburusiya aribwo bukomeje kubangamira umutekano w’isi.

Ibi bibaye inshuro 11, Uburusiya bukoresha ijwi rya bwo mu guhagarika imyanzuro imwe n’imwe iba yafatiwe igihugu cya Syria . Uburusiya na Syria bifitanye ubucuti bukomeye kuva haduka intammbara y’inyeshyamba muri Syria.

Inkuru dukesha BBC ivugako Na none ku munsi wa kane, Uburusiya  bwa burimo igitekerezo cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yasabaga ko ako kanama ka Onu gashinzwe umutekano ka kongererwa ingengo y’imari ,ndetse n’inshuro gaterana zikiyongera.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Onu yashyizeho akanama kihariye gashinzwe gukurikirana by’umwihariko ibibazo by’umutekano muke byose bibera muri Syria.

Muri Raporo iheruka y’ako kanama yagaragaje ko Leta Ya Damascus iyobowe na Bashar Al ASSAD ariyo yateye ibisasu bya kirimbuzi mu mugi wa Khan Sheikhoun mu kwezi kwa kane, uyu mujyi ukaba ari wo wiganjemo inyeshyamba zitavugarumwe n’ubutegetsi.

Leta ya Syria ariko ntiyahwemye kugaragaza ko nta bisasu bya kirimbuzi ikora.

 

Ildephonse Dusabimana- celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *