Uburaya bukabije bwatumye abakora umwuga wo kwicuruza basabirwa kuriha imisoro ihambaye

Muri ibi bihe usanga hari ibihugu byinshi bya Afurika  harimo ahabarizwa umwuga w’uburaya bukabije aho byerura ukabona ko hari abakobwa n’abagore bakora umwuga w’uburaya bweruye, ibi bibabaza bamwe mu bayobozi nk’uko umuyobozi  wa Singida muri Tanzania yasabye Leta ko abakobwa  bose bakora uburaya bagomba gusora ngo kuko banze kuva mu mihanda  kandi n’ubufasha bwarashyizweho.

Simon Tyosela, we abona ikibazo cy’uburaya muri Tanzania kimaze gufata indi ntera mu gihugu hose, aba bakobwa ngo ni ngombwa ko bishyura imisoro isa nk’iri hejuru mu rwego rwo guca iyi ngeso. Leta ya Tanzania yugarijwe n’ikibazo cy’abakobwa bicuruza bazwi nka ba ‘maraya’ cyane cyane mu mugi, yafashe ingamba zo guca izi ngeso binyuze mu kubahiga bukware.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Maraya  niziramuka zitanze imisoro bizafasha Leta mu kwinjiza amafanga

Simon ati” Kubishyuza imisoro bizatuma leta yinjiza amafaranga nk’ayo ikura mu bundi bucuruzi. Nibananirwa kuyishura, bo ubwabo bazivana muri izi ngeso.”

Ku rundi ruhande, abandi bayobozi si ko babibona. Gwae Mbua we yavuze ko ba ‘maraya’ ari bashiki babo, abana babo; bityo bitaba byiza kubishyuza imisoro kuri izi ngeso zihabanye n’umuco. Yasabye ubuyobozi kwita kuri iki kibazo batitaye ku gitekerezo cya Tyosela.

David Maiya/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *