Ubukwe bwa Safi Madiba bushobor gushyira iherezo ku izina  Urban Boys

Nyuma yo guhwihwiswa amakuru y’itanduka abasore bagize Urban Boys agahinyuzwa ko ari ibihuha,iyi nshuro aba basore bose baritegura gushyingirwa n’abagore batuye muri Amerika na Canada bishimangira ko buri wese azerekeza imahanga Urban Boys igasigarira ku izina gusa.

Image result for urban boys

Byabanje kuvugwa ko Humble G yaba agiye gushaka umukobwa wo muri Amerika, hakavugwa ko bishoboka cyane ko uyu muhanzi n’umufasha we bashobora guhita bajya gutura muri Amerika, ibi gusa yari yabihosheje nyuma yo gutangaza ko we numufasha we bazatura mu Rwanda.

Iyumvire agashya.Ibi bibazo bisa n’ibyakajije umurego nyuma yaho Safi Madiba atangaje ko afite ubukwe hagatahurwa ko umukobwa bagiye gushyingiranwa ubusanzwe aba muri Canada. Aha buri wese yatangiye kwibaza niba aba bombi baramutse bagiye buri wese bitewe naho umufasha we aba bitatera iri tsinda gutandukana cyane ko na Nizzo  afite umukunzi w’umunyarwandakazi utuye mu Buhinde n’ubwo bo bataratangaza ibyo gushakana.

Amakuru dukesha Inyarwanda yagiranye ikiganiro na  Humble G yatangaje ko nabo batunguwe no kumva ko Safi afite ubukwe yari yarabibahishe babimenye habura iminsi mike. Ibi byatumye  Humbel yita Safi akabyiniriro ka ‘Sniper Madiba.” Ku kibazo cyuko bashobora gutandukana buriwese agakurikira inyungu z’imiryango yabo Humble G yagize ati”Ni byo rwose gusa natwe twarabiganiriye twiyemeza ko dukuze tugomba gushing imiryango ariko ntitwibagirwe icyaduhuje.”

Image result for urban boys

Hari impungenge ko Urban Boys yaba igiye gutandukana

Uyu muhanzi yakomeje agira ati”Ni byo koko njye ngiye gushaka umufasha uba muri Amerika,Safi nawe agiye gushaka umufasha usanzwe uba muri Canada ariko njye nkibaza kuki abantu bumva ko twe tuzagenda kuki batumva ko abo bagore nabo baza?…” Uyu muhanzi yagaragaje ko ibi batabiteganya gusa mu mvugo ye ugasanga asa nugaragaza ko nabyo byabaho ariko kugeza ubu batarabipanga.

Humble G yatinyutse avuga ko badateganya gutandukana gusa nanone avuga igihe aricyo kizatanga ibizava muri ibi bibazo yabazwaga, yakomeje anatangaza ko bibaye bakagenda nubwo batabiteganya gusa binabaye babibwira itangazamakuru cyane ko ntakibazo na kimwe baba bagiranye. Humble G asoza iki kiganiro na Inyarwanda yatangaje ko adatekereza ko Safi cyangwa undi wese yiteguye guhagarika umuziki cyane ko bose baziranyeho ko bakunda umuziki. Celebz magazine mu baturage abakurikiraba aba basore bemeje ko gushyingirwa n’abagore batuye i mahanga bitavuze ko gusenya ibyo bubatse ahubwo bagakwiye gushyingirwa bagatura mu bihugu bitandukanye ariko bagahuzwa no gukora umuziki ndetse no kwitabira ibitaramo bitandukanye.Wowe urabyumva ute?Ese koko bishoboka ko bashyingirwa bagakomeza gukora umuziki?

UMVA HANO IKI KIGANIRO NA HUMBLE G WO MURI URBAN BOYS

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *