UBuhindi: Yatewe ubumuga azira gushaka akazi

Mu gihe hamenyerewe ko umuntu udakora ataba akwiye no kurya , mu Buhinde  ho siko bimeze, kuko mu mujyi wa Mumbai, umugabo yatwikishije  acid umugore we amuziza ko yashatse akazi kandi yarabimubujije.

Image result for ‘Roobab Ali Sheikh’

Roobab Ali Sheikh watwitse umugore we amuziza gushaka akazi

Mu gace ka Malwani gaherereye mu mujyi wa Mumbai mu  Buhinde , umugabo witwa ‘Roobab Ali Sheikh’ yatwitse isura y’umugore  we Zakira Ali Sheikh amuziza kuba yarashatse akazi rwihishwa atabimubwiye .

Ni mu gihe uyu muryango wabo ugizwe n’abana babiri wari ugeze ahamanuka kubera ikibazo cy’ubukene.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Hindu Times,Zakira Ali Sheikh w’imyaka 26 y’amavuko ,yavuzeko umugabo we yari yaramubujije gushaka akazi koko , gusa bitewe n’ubukene umuryango we wari ubayemo yigiriye inama yo gushaka akazi ku ruganda rwa leta ruri hafi yaho batuye.

Yagize atiNab0nye itangazo rya Leta ry’akazi nanjye njyanayo imyirondoro yanjye, nyuma y’iminsi itatu urutonde rwarasohotse nsanga ndiho. Nahise ntangira akazi ariko ntarabibwira umugabo wanjye, haciyemo umunsi nibwo nabimubwiye maze arantwika kugeza mbaye gutya.”

Zakira akomeza avugako yavugije induru mu gihe kingana n’iminota 10 habura uwamutabara kugeza ubwo musaza we ariwe w’iyiziye kumukiza.

Image result for ‘Roobab Ali Sheikh’

Uko niko uburanga bwa  Zakira Ali Sheikh bwahindutse nyuma yo gutwikwa

Uyu muryango wa Zakari na Roobab , ufite abana babiri , usibye udufaranga tw’intica ntikize uyu mugabo abona adukesheje umwuga we wo gukanika amagare, bigaragara ko uyu muryango ntahandi ukura amafaranga. Roobab yashyikirijwe polisi ya Mumbai, mu gihe umugore  we arwariye mu bitaro byo mu murwa mukuru I New Delhi.

Biteganyijwe ko uyu mugore kumuvura bizatwara akayabo kama Euro ibihumbi 29,09. Nyuma yo kubura ubushobozi hitabajwe imbuga nkoranyambaga mu gukusanya inkunga yo kumwishyurira ibitaro ,aho kuri ubu hamaze gukusanywa asaga 11.000 by’amadorari y’Amerika.

ldephonse Dusabimana-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *