Umukinnyi wa filime Amitabh Bachchan n’umuryango we bakunzwe mu gihugu cy’Ubuhinde bubatse amateka mu gukina filime,kuri iki cyumweru gishize basanganywe Coronavirus bihutishwa kwa muganga.
Amitabh Bachchan
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Buhinde,ngo ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru ni bwo Aishwarya Rai Bachchan ubukinnyi wa filime wanegukanye ikamba ry’umukobwa mwiza ku Isi mu mwaka wa 1994,umwana we Aaradhya w’imyaka, umugabo we Abhishek Bachchan na sebukwe Amitabh Bachchan basanganywe Coronavirus bihutishwa kwa muganga.
Abhishek Bachchan yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yemeje aya makuru ndetse asaba abakunzi be inkunga y’amasengesho.
Aishwarya Rai Bachchan asanzwe ari Ambasaderi wa UNAIDS,amakuru mashya ngo n’ubwo barembye we n’umwana we ntibaragaragaza ibimenyetso.
Shabani Chris
Bana natwe tugususurutse umenye