UBUHAMYA:Yabaye igihe kinini mu buraya adatoranya azakubireka ubu ni umubyeyi w’abana 2

Ubuzima burya ni gatebe gatoki,uyu munsi ushobora kubaho wishimye ijo bigahinduka ukabaho ubabaye ,gusa ibyiza ni ukubyakira ukabibamo neza uharanira kuzagira impinduka nziza.
Nkuko tudasiba kubagezaho inkuru zinyuranye z’ibyamama n’urukundo,Celebzmagazine.com reka tugusangize inkuru nziza y’urukundo rufite intego.
Ubu buhamya ni ukuri kandi bugusigire isomo.Yagize ati”Nitwa Mutesi Marie Claire, nakoze uburaya ubwo nigaga muri Universite nkuru y’u Rwanda i Butare. Natangiye kuryamana n’abasore ngeze mu mwaka wa kabiri, bidatinze natangiye no kujya ndyamana n’abagabo babandi bakampa amafaranga.
Ingaruka ntizitinda kuza burya nakuyemo inda inshuro enye gusa ku nshuro ya Kane nagize ibyago ndi kuyikuramo nyababyeyi irangirika ku buryo yendaga no gutwara ubuzima bwanjye. Natekerezaga ko ngiye gupfa kubera ukuntu numvaga meze. Icyo gihe nasenze Imana nyisezeranya ko nzareka uburaya n’inkiriza ubuzima. Imana ishimwe yo yankijije ikampa amahirwe ya kabiri.
Mu mwaka wa 2014 rero nibwo nakoze ubukwe, ariko nyuma mbura urubyaro kuko nyababyeyi yanjye yari yarangiritse gusa umugabo wanjye aranyihanganira turagumana. Ijoro rimwe, ubwo nari nsinziriye umugabo wambaye ikanzu yera yaje mu nzozi zanjye maze ankora kunda. Ndabizi ko ari Imana yampaye indi nyababyeyi nzima.
Gusa mbere yuko uwo mugabo agenda mu nzozi yansabyeko ngomba gusangiza(SHARE) ubu buhamya abantu maze ubusomye wese akazabona igitangaza. Mu gitondo kare narabyutse, niyambura imyenda nkora urukundo n’umugabo wanjye.
Uyu munsi ndi umubyeyi w’abana babiri b’impamga(umuhu ngu n’umukobwa). Ntutangare kuko n’Imana ikora ibitangaza yabikoze.
Ihogoza Sandrine
Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *