Ubuhamya-Ku myaka 19 yabeshywe urukundo aterwa inda  yavutse impanga

Mukantwari Elisabeth  ni umubyeyi w’imyaka 19 uvuka mu Karere ka Musanze, yabyaye impanga afite imyaka 19 nyuma yo guterwa inda ashukishijwe isabune n’amavuta yo kwisiga azwi nka gikotoro.

Uyu mwana avuka mu Murenge wa Cyuve, avuga ko atazibagirwa ko yazize irari ry’iby’isi, dore ko yabaga no muri korari (yari umuririmbyi).

Mu kiganiro kirambuye, uyu mubyeyi ugiye kumara umwaka yibarutse impanga ebyiri z’abahungu, avuga ko yatewe inda n’umugabo ufite umugore n’abana, uwo mugabo ngo akaba yarabwiraga uyu mukobwa ko amukunda byakubitana n’ubuzima bubi uyu mukobwa yari abayemo yabona uyu mugabo amuzaniye amavuta n’isabune bikamwongerera icyizere ko nawe akunze n’uyu mugabo, biza kurangira baryamanye ibintu we atiyumvishaga ko ari ihohoterwa akorewe.

Mukantwari avuga ko umugabo wamuteye inda yakundaga kumugurira utuntu tworoheje turimo amandazi, isambusa ,ibisuguti ndetse na n’isabune hamwe n’amavuta ya gikotoro ku buryo ari nabyo yamushukishaga cyane.

Avuga ko buri gihe iyo uwo mugabo yashakaga ko baryamana, yamusabaga kumusura kuko yari yarasize umugore we mu cyaro ndetse akanamubwira ko hari utuntu tw’amatsiko yamuguriye, nyuma yaza kugerayo agasanga ni fanta   n’isambusa zitarenze ebyiri, yajya gutaha akamuha isabune n’amavuta ngo agaragare neza.

Uyu mukobwa yatewe inda arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bituma ananirwa gukomeza ayisumbuye.

Mukantwari avuga ko kubera ubukene bw’iwabo, hari ubwo yavaga ku ishuri akanyura kuri uwo mugabo kugira ngo abone ibyo kurya kubera ko hari n’igihe iwabo bamaraga iminsi ibiri batararya.

Yagize ati “ Ndibuka ko nasamye ubwo narimvuye ku ishuri kubera ko uwo mugabo twakundanaga nari namubwiye ko nshonje kandi ndibumusure, na we ambwira ko yambikiye irindazi na fanta dore ko nari naramubwiye ko ari byo bintu bya mbere nkunda kurya.”

Akomeza avuga ko amaze gutwita, yabimenyesheje uwo mugabo kuva ubwo ntiyongera kumwitaba kuri telefone n’aho bahuriye amubeshya ko azamufasha kugeza magingo aya nta kintu aramumarira.

Mukantwari agira inama abana b’abakobwa bagenzi be kutagira irari ry’iby’Isi kugira ngo batazahagarika amashuri igihe kitageze nk’uko byamugendekeye.

Nubwo uyu avuga ko yatewe inda kubera ubukene, hari n’abandi benshi baziterwa kubera irari ry’ibintu cyangwa gukunda gukururana n’abasore nyamara iwabo ntacyo babuze.

Inzego zitandukanye zihora zishishikariza imiryango gushyira imbaraga mu burere bw’abana nk’intwaro ikomeye yo gukumira gukora imibonano mpuzabitsina batarashaka. Abananiwe kwifata nabo bagakoresha uburyo bwo kwingingira kuko ahinjirira inda haninjirira indwara zandura zirimo n’agakoko gatera SIDA.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ko kuva mumyaka itatu ishize kugeza ubu  bamaze kubarura abana b’abakobwa bagera kuri 700 batewe inda zitateguwe.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko mu 2016 abana b’abakobwa bagera ku 17,500 batewe inda bibagiraho ingaruka zirimo no kuva mu ishuri.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *