Ubuhamya bw’umugore wiyemerera ko kunywa urumogi byamuteye ubukene arasaba urubyiruko kutagwa mu mutego

Uko imyaka ihita indi igataha niko leta y’u Rwanda ikaza ingamba zo guca  ibiyobyabwenge,ahanini inkuru zandikwa n’ibirego ku ikoresha ry’ibiyobyabwenge bihamwa abagabo. Iyi nshuro twabateguriye ubuhamya bw’umugore wubatse ufite n’abana wamaze igihe kinini anywa urumogi,Mugo n’ibindi gusa ngo ntiyufuza ko hari undi wagwa mu mutego.

Umubyeyi wiyemerera ko gukoresha ibiyobyabwenge byamuteye ubukene arasaba urubyiruko kutagwa mu mutego

Uko yatangiye kunywa urumogi.

“Abasanzwe banzi bazi ndi umugore munini ndetse wari ufite urugo rwiza n’iterambere.Byatangiye ngendana n’abagore babi dufite ikigare cyizwi bamwe bakaba barakundaga itabi n’inzoga abandi babifatanya n’uburaya. Uko iminsi yagiye yicuma naje kubijyamo ntangira nywa itabi risanzwe gusa birangira ngiye ku rumogi ndufatanya n’ikiyobybwenge cyitwa Fresh,Mugo bisindisha kubi nabihuza n’inzoga nkumva ntabyiza nk’abyo. Guhera mu mwaka wa 2008 kuzamura nanywaga urumogi, narunyoye igihe kirekire bikantera kwiba n’ubusambanyi,narimfite umugabo akambaza ngo ibi n’ibiki nkamubwira ko ntarunyoye ntagira amahoro. Najyaga gusenga ariko navayo nkumva ndagashaka sinjye  wabonaga dusoje nkihutira kugafataho nkajya gusenga narunyoye,iyo umugabo yampaga amafaranga yo guhaha nayamariraga mu rumogi nkibagirwa abana.”

Umugabo mwabanaga mute? Yabyakiraga ate? Umugabo wanjye ntanywa n’inzoga …,yarabibonaga bikamubabaza ntiyavugaga mu rugo byaramuyobeye agacejeka ariko akita kubana be.Twahuriraga mu buriri bugacya agenda rimwe na rimwe nkanirarira mu bagabo.”

Dusangize umuntu wanyoye urumogi yiyumva ute? “Ntakintu abayiyumvamo aba yiyumva nk’igihangange ntatinya umusirikare cyangwa inyamaswa mbese uba wumva ari wowe wenyine waremwe uriho ku isi.” Yemeza ko urumogi rwamuteye kwangana n’umuryango w’umugabo we n’uwo avukamo ndetse bimutandukanya n’umugabo.

Nyuma yo kubona ko ubuzima bumukomeranye yigiriye inama yo kujya gushaka akazi mu bitaro bya CHIK.Ati”Yego nyuma yo kumarira imitungo twari dufite mu rumogi nabonye ko bindangiriyeho njya gusaba akazi muri CHIK aha naho kwihangana biranga mpasanga ikigare cy’abagore bakora bamaze kunywa urumogi,turarunywa wee…byageze aho njya nihutira kujya njya gusaka imirambo nkayambura amafaranga na telephone ntagitinya narashize ubwoba ariko baza kubimenya baranyirukana.Gusa icyo nemeza abagore benshi bakora amasuku muri ibi bitaro banywa urumogi.

Tumare amatsiko nikoko abakoresha ibiyobyabwenge babiterwa n’ibibazo?Hoya reka reka,ishwiiii!Abenshi bagendera mu bigare  bishakira za furi….bikabokama.Nonese waba ufite ibibazo ukitera ibindi cyangwa wabikemura?Abagore benshi banywa urumogi baba ari n’indaya zikora nijoro birinda imbeho no gushaka kuryoherwa mu gihe basambana.”

Uko yasezeye mu gukoreshwa n’urumogi.“Nabanje kujya nitabira ibiganiro bihuza abagore ngataha numva nabivaho ariko bikanga. Nyuma natangiye kujya njya gusenga pasiteri yakwigisha, muri njye nkumva umutima unkomanga ntangira kwicuza birangira mbicitseho burundu.”

Aganira n’umunyamakuru

Abagore mwasangiraga uyu mwuga se murasabana baracyabikora?Sha nyuma yo gukizwa bamwe babibakuyemo abandi barinangiye banze kunyuma n’inzererezi bibera ku mihanda. Yasoje yemeza ko umubare munini w’abagore mu mujyi wa Kigali banywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge,abasaba kubicikaho ku bw’igihombo n’ubukene byamuteye ngo ntiyifuza ko hari undi byabaho.

KANDA HANO WIYUMVIRE UBUHAMYA.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *