Ubuhamya bw’abagabo 2 umwe yahuye na Satani ahabwa inshingano undi yageze mu ijuru aragaruka

Umugabo witwa Twagirayezu Théophile, utuye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, yiyemerera ko yagiye ikuzimu ariko yagerayo ntibimuhire.Umugabo umwe yarapfuye ajya mu ijuru muburyo bw’iyerekwa. Yahawe uburenganzira bwo kuzenguruka ijuru akareba ibihakorerwa aherekejwe na Malayika Gaburiyeli.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV1, ubwo yamusanganaga n’abakirisitu ba ADEPR Bugarama barimo batwika bimwe mu bikoresho yifashishaga, Twagirayezu w’imyaka 34 yavuze ko mu 2014 ari bwo yatangiye kujya akorana n’imyuka y’ikuzimu.

Yagize ati “Guhera mu 2014, ni bwo natangiye kwinjira muri icyo gikorwa cyo gukorana n’imbaraga za satani. Ni ukuvuga ngo nari narabitangiye mbere ariko ntarabishyira ku mugaragaro. Najyanywe n’umuntu w’igihangange mu kuririmba ariko ambwira ko hari imbaraga nshobora kuzajya nkoresha nkaririmba abantu bakanyemera, ngakora ibitangaza, nkaba nazura n’abapfuye.”

Yakomeje asobanura ukuntu uwo muhanzi yamwijeje ko abikoze yabona abayoboke benshi n’amafaranga menshi bituma agenda, ariko yagerayo ntabone ibyo yasezeranijwe.

Ati “Ngeze ikuzimu, nta kintu bigeze bampereza ahubwo bambajije aho nturutse, kubera ko icyo gihe ibitekerezo byanjye byari byamaze kugenda, nkavuga ariko nk’umuntu utari aho, icyakora barankubita.”

Uyu mugabo yasobanuye ukuntu yahawe gahunda yo kuzajyana abandi bantu basaga ibihumbi birindwi bakanamwereka n’inzira azababonamo.

Yagize ati “Bari barampaye imiti nagombaga gukoresha, hari akenda bampaga gato, narakazanaga nakavugiraho amagambo kakaba ikintu kinini kikagira ibiro byinshi cyane ku buryo n’imodoka itari kucyikorera. Bari barambwiye ko ngifata nkagisasa ahantu, nkakibyinaho, nkakivugiraho amagambo, nkahashyira umuti uyobya abantu ibitekerezo nkongera nkagenda. Naryamaga igihe cyose mu nzitiramubu, igatuma ntumva amajwi y’abavuga iby’Imana, ahubwo nkumva ay’ahantu nari nagiye.”

Twagirayezu yasobanuye ko ikuzimu bamusabye gutanga umugore we kandi ko nta muntu n’umwe agomba kubabarira. Ati “Mu mabwiraza bari bampaye bari bansabye ko ngomba gutanga umufasha wanjye kugira ngo gahunda nshaka igerweho […] Bamaze kumbwira ko ntanga umugore wanjye, bambwira ko ntagomba kugirira n’undi wese impuhwe, ko ngomba kubashyira ku rutonde kugira ngo rwa rutonde rw’ibihumbi birindwi rwuzure.”

Uyu mugabo kuri ubu uvuga ko yakijijwe, yasobanuye ko umugore we yari yamutanze ariko ataramusinyira, yanavuze ko yabanzaga kuyobya abantu ibitekerezo akoresheje imiti yahawe, kugira ngo abakirisitu n’abapasiteri batumvikana na we bizamworohere kubajyana.

Yanasobanuye ko yitwazaga inkoni ndetse n’impeta yatungaga abantu bakikubita hasi nk’abafashwe n’indwara y’igicuri nyuma akongera akabahagurutsa.

Twagirayezu avuga ko ibi byose yabyishoyemo akurikiranye amafaranga, bikarangira atayabonye, ubu agira buri muturage kunyurwa na duke afite, kuko inda ari yo yamuteye kujya gushakira umukiro ikuzimu.

Related image

Iyumvire nanone ubuhamya bw’umugabo wagiye mu ijuru akagaruka.

Umugabo umwe yarapfuye ajya mu ijuru muburyo bw’iyerekwa. Yahawe uburenganzira bwo kuzenguruka ijuru akareba ibihakorerwa aherekejwe na Malayika Gaburiyeli.

Binjiye mu cyumba (department) cya mbere . Cyari icyumba kinini kirimo abamalayika benshi cyane babarirwa mu mamiliyoni bahuze, bari gutoranya no gushyira amabaruwa mu byiciro. Wa mugabo aratangara, arabaza ati “ ese bariya barakora iki?”. Malayika Gaburiyeli aramusubiza ati “ Bari gutoranya no gushyira amabaruwa y’amasengesho mu byiciro : Abarwayi, abasaba akazi, abakeneye gukizwa ibyaha, abakeneye imbaraga z’Imana n’ibindi binyuranye”

Barakomeza bajya no mukindi cyumba. Muri icyo cyumba naho harimo abamalayika benshi. Gusa abo bo bari bari gushyira amabaruwa mu dusanduku ndetse bakadufunga . Wa mugabo arongera abaza icyo abo bari gukora. Malayika amubwira ko bari gufunga amabaruwa y’ibisubizo by’Imana bitewe n’ibyo bagiye basaba.

Bwa nyuma binjira mu kindi cyumba, bahabona umugabo umwe wicaye ari guhondobera, bigaragara ko ntakazi kenshi afite. Wa mugabo mu ijwi rituje abaza malayika ati “ Ese kuki uyu mugabo yicaye ahangaha?”.

Gaburiyeli arahindukira aramureba aramubwira ati “ Iki cyumba cyo ntakazi kenshi gikunda kugita nk’ibindi twabonye. Umumalayika wo muri iki cyumba aba ashinzwe kwakira amabaruwa y’ishimwe aturutse ku bantu basubijwe amasengesho yabo bitewe n’ibyo bagiye basaba bakabona umugisha, bakabona akazi, bagakira indwara n’ibindi ariko ikigaragara ni uko ntanumwe ujya wibuka aho uwo mugisha waturutse.

Ninayo mpamvu iki cyumba kibamo umumalayika umwe ushinzwe kwita kuri aka kazi ariko nubundi ntakazi kenshi agira ninayo mpamvu ubona ari guhondobera. ” Wa mugabo agira agahinda , amarira atangira gushoka ku maso ye atangira kwifuza kuba yabasha gusubira ku isi akabwira bagenzi be ibyo yeretswe.

Nshuti musomyi, Ujya wibuka ibyo Imana yagukoreye? Amasengesho yawe yasubijwe inshuro zingana iki? Ni ahantu hangana iki Imana yakunyujije? Uribuka ibigeragezo byose byari bikuri imbere Imana ikabasha kubigucishamo amahoro? Ujya wibuka gushima Imana? Muri iki gihe uri muzima, hari benshi bapfuye urasigara, ufite ubuzima bwiza, akazi keza, umuryango, wigeze ubishimira Imana?

Jya ugira umwanya wo gushimira Imana ibyiza igukorera kuko niyo byose, ntanakimwe wakwishoboza atari kubwayo.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *