Ubugira kabiri Miss Vanessa yihakanywe  mu rukundo

Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP ariko ubu akaba asigaye aririmba ku giti cye yahakanye urukundo ruvugwa hagati ye  Miss Uwase Vanessa Raissa yemeza ko ari inshuti zisanzwe.

Hari amakuru avuga ko aba bombi baba bari mu rukundo ariko bakaba barabigize ubwiru ku buryo nta muntu ushobora gupfa kubikeka na gato.

Miss Vanessa wakundanye na Olivis ari mu rukundo rw’ibanga n’umusore wahoze muri TNPMiss Uwase Vanessa Raissa

Iby’urukundo hagati yabo nanone biheruka gushimangirwa n’ubutumwa Miss Vanessa aherutse gushyira kuri Instagram avuga ko uyu musore ari we mukunzi wihariye yagize kuva yatangira urugendo rwo gukundana.

Passy yabwiye IGIHE ko ibivugwa ku rukundo hagati ye na Miss Vanessa ari ibinyoma gusa ngo ni inshuti zisanzwe.

Avuga ko ubushuti bwabo bwatangiye mu 2016 bahujwe n’ishuri nyuma biza gukomezwa n’uko yari asanzwe aziranye na mukuru we.

Ati “Ni inshuti bisanzwe, kumbonana nawe ni ibintu bisanzwe. Hanze hari abantu bafite ukuri kutari ko ariko ni njye n’Imana tubizi. Yize Mount Kenya nanjye mpiga kuva mu 2016 nibwo twamenyanye. Yakoranye na mukuru wanjye mbere y’uko tumenyana ni inshuti isanzwe.”

Umusore uzwi waherukaga gukundana na Miss Vanessa bigakomera ni Olivis wo mu itsinda rya Active. Urukundo rwa Vanessa na Olivis rwatangiye kunugwanugwa muri 2015, icyo gihe akenshi bacaga amarenga ku mbuga nkoranyambaga ndetse badasigana ahantu hose bagiye gusa mu itangzamakuru ntiberure ko bakundana.

Olivis

Mu 2016 urukundo rwabo rwakajije umurego ndetse ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru batangira kwerura ko bakundana kandi badateze kubireka kubera umunezero udasanzwe buri umwe yahaga undi.

Ibyabo byaje kurangira muri 2016 n’ubundi nyuma y’amezi make batangiye guhamya ko bakundana. Batandukana Vanessa abengeye Olivis ku rubuga rwa Instagram avuga ko ari umwana agifite igihe cyo gukura.

Olivis nawe icyo gihe ntiyihanganye yahise abwira uyu mukobwa ko atagakwiye kumwita  umwana kandi yaramwambariye ukuri. Vanessa yaranenzwe nk’umuntu wabaye nyampinga gusa aza kumvikana mu itangazamakuru avuga nta gitangaza kirimo kuba yararyamanye n’uyu musore ngo kuko bakundanaga.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *