Ubudasa muri PEACE PLAN Rwanda; isomo ku banyamadini Nyafurika bakirwana no gutandukanya ubukristu nyakuri n’idini

Abayobozi b’amadini baturuka mu bihugu 19 by’Afurika bihaye intego yo kurushaho kuvana iyobokamana mu mvugo bakaryerekeza mu ngiro bateza imbere abaturage kuko ari nabo bakirisitu bashinzwe umunsi ku wundi.

Abanyamadini baturuka mu hihugu 19 bya Afurika baje kwigira kuri Peace Plan Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu nama nyafurika yateguwe n’umuryango wa Gikristo PEACE PLAN uhuza amadini n’amatorero ya Gikristo ya hano mu Rwanda, ukaba waratangijwe n’umunyamerika Pastor Dr Rick Warren.

Pasiteri Eric Munyemana, uyobora uyu muryango ku rwego rw’Afurika yavuze ko iyi nama igamije kwerekana aho abanyamadini bo mu Rwanda bageze mu kwigisha  ijambo ry’Imana rihindura ubuzima bw’umuntu akaba umukirisitu nyawe utari uw’idini binazanira umumaro umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Nk’uko u Rwanda rugenda rugira ibyo amahanga arwigiraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no mu rwego rw’iyobokamana twaravuze tuti ‘abayobozi b’amatorera atandukanye ya gikrisitu bishyize hamwe byonyine ni igikorwa gikomeye, bakarebera hamwe uburyo itorero ryakigisha ijambo ry’Imana rihindura ubuzima bw’umuntu akaba umukirisitu nyawe utari uw’idini gusa; Turashaka abakirisitu bagaragaza imyitwarire myiza ijyanye n’indangagaciro za bibiliya umunsi ku wundi, isaha ku yindi mu rugo, mu kazi bitari ku cyumweru gusa cyangwa ku isabato.”

Bunguranye ibitekerezo ku kuntu ubukristo bwava mu magambo bukajya mu bikorwa biteza imbere ibihugu.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugira indangagaciro za gikristo ku banyamadini n’abayoboke babo mu Rwanda, bikwiye kubera isomo Abanyafurika kuko bigira umumaro mu kwihutisha iterambere ry’igihugu ku bufatanye bwabo, leta n’abikorera.

Ati: “Turashaka natwe kuba ikitegererezo ku bindi bihugu by’Afurika tutavuga ngo turabarusha cyane ariko tubashyire icyo cyerekezo cy’ukuntu itorero rishobora kugira umumaro mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, dukora ibyo twe dusabwa n’Imana.Kugira ngo igihugu gihinduke cyose kandi n’ubuzima bw’umuntu buhinduke bwose, twasanze bisaba ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Leta, Abikorera n’Abanyamadini. Ni inyabutatu idatana mu kwihutisha iterambere ry’abakirisitu ari nabo benegihugu cyacu.Buri rwego rugakora icyo rushinzwe nta kwivanga mu nshingano z’urundi.”

Pasiteri Eric munyemana (uhagaze wambaye ikoti ry’umukara), ayobora Peace Plan ku rwego rwa Afurika.

Munyemana avuga ko intego ya PEACE PLAN ku rwego rwa Afurika ari ugukora uruhare rwabo nk’abanyamadini mu guhindura uyu mugabane ugatera imbere.

Ati: “Icyo dushaka ni ukubona Afurika yayarushijeho guhinduka, igahinduka neza igakomera kuko dufite ; ubushobozi, abantu, abayobozi n’ubukire. Ariko tuzatinda kubigeraho ibyo byose izo nzego nizidakorana cyangwa hari rumwe rugenda buhoro.Rero twe turashaka gufata iya mbere nk’amatorero ngo dukore uruhare rwacu mu kunganira izindi nzego. “

Nyuma yo gusangizwa ubuhamya n’abo mu Rwanda, bakoreye mu matsinda; igihugu ku kindi, bafata imyanzuro itandukanye.

Munyemana asoza avuga ko kuba mugabane w’Afurika ugifite ibibazo bitandukanye bishingiye ku makimbirane, ubukene n’ibindi kandi mu by’ukuri ijanisha rinini rigaragaza ko abatuye ibyo bihugu ari abakirisitu bagakwiye kubyirinda, ari ikibazo gikomeye cyatumye bahagurukira kwigisha abantu kugendera mu rukundo no gukora ibikorwa byo guhindura imibereho y’abatuye Afurika.

Pasiteri Germain Lindor Nadouca Kabou, ukomoka muri Senegal yavuze ko yiyumviye ubuhamya bw’abapasiteri bo mu Rwanda bw’ukuntu bafatanyije na Leta n’abikorera mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda, nyamara yabyumvaga mu binyamakuru nk’inzozi.

Abanyamadini bagera hafi ku 150 nibo bitabiriye iyi nama yibandaga ku kureba uruhare rwabo mu bumwe bw’abenegihugu, ubuzima, n’imibereho myiza. Iyi gahunda ya Peace Plan imaze kugera mu bihugu 20 by’Afurika, bikaba byitezwe ko ibindi bihugu 25 nabyo bizayitangiza mu rwego rwo gukomeza ubukristo buhindura ubuzima bw’abaturage.

Ibikorwa bya Peace Plan Rwanda mu myaka 3 ishize…

Ku birebana n’u Rwanda, Umuryango Peace Plan wafashije; gushakira imiryango abana 341 babaga mu mihanda, guha abaturage ibigega by’amazi (tanks) 336 ndetse n’utuyungururamazi (Filters) 1501 mu rwego rwo kunywa amazi meza, guhugura abaturage 11,000 ku bijyanye n’isuku n’isukura, gushinga no gufasha amatsinda yo kwizigamira agera ku 1,700 agizwe n’abantu 47,000, Gufasha amatsinda y’abafite ubwandu bwa virusi itera Sida agera kuri 17 aho nibura rimwe rigizwe n’abantu 21, Kubaka amashuri y’inshuke 62 no guhugura abarimo bayo bagera ku 137 n’ibindi.

Harimo n’abagore mu banyamadini baje kwigira ku Rwanda.

Bacishagamo bagafatana urunana nk’abantu bakorera Imana imwe.

Banasengaga kuri buri gikorwa cyose.

Si abanyafurika gusa, harimo n’abaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Costa Rica na Brazil bose hamwe bagera ku 150.

 

Theoneste Niyikiza–Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *