Ubu ntibacana uwaka! Uwari umugore wa Davido yamaze gusiba amafoto ye kurubuga rwa Instagram

Umukunzi w’umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria Davido ubu banafitanye umwana Avril Chioma Rowland yamaze gusiba amafoto ye yose kurubuga rwe rwa Instagram yaba ayo barikumwe cyangwa ayo yashyizeho y’uyu muhanzi.

Ifoto yonyine uyu mukunzi wa Davido yasize kurubuga rwe rwa Instagram ni iyikirango cya albumu uyu muhanzi yise “Better Time” iyo foto ikaba igaragaraho umuhungu wabo, ariwe bibarutse bise Ifeanyi.

Habayeho amakuru yimvano mumibanire yigeze gushimwa ariko ubu ntibari gucana uwaka kubera ibibazo birimo bivugwa kubera iki cyamamare kigaruriye imitima ya benshi agakundwa n’igitsina gore bitumye ubu wavugwa uruntu runtu kuri aba bombi kandi bafitanye urubyaro.

Amafoto yasize kuburuga rwe rwa Instagram ni ifoto y’umwana wabo babyaranye ikaba ikirango cya Album ye yise “A Better Time”

Intandaro yabyo bivugwa ko ibintu byatangiye guhinduka ukundi muri Gashyantare 2021, ubwo Davido yabonaga afashe amaboko y’umunyamideri witwa Yafai ubwo yari mu biruhuko mu kirwa cya Caraïbes.

Haherutse gushyirwa amafoto yaba bombi hanze ndetse basomanye na Yafai na Davido

Ibi, byakurikiwe, n’urukurikirane rw’amafoto yagiye ashyirwa hanze yaba bombi basomana ku mbuga nkoranyambaga muri Werurwe 2020.

Chioma na Davido batangiye gukundana mu mpera za 2017 baza kubishamangira umwaka wakurikiye. Bibaruka umuhungu wabo wa mbere, Ifeanyi muri uwo mwaka 2019.

Chioma na Davido bagiye bagaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga ariko ubu siko biri

Umukobwa Yafai uri inyuma yo gutandukana Davido na Chioma

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *