U Rwanda rwashyizwe mu hantu heza 19 ku Isi buri muntu akwifuza kuruhukira

U Rwanda rwashyizwe mu hantu heza 19 ku Isi buri muntu yakwifuza  kujya kuruhukira muri iyi mpeshyi ya 2019.

Ikinyamakuru CNN cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,cyibukije abategura ibiruhuko ko muri iyi mpeshyi gusohokera ahantu hujuje byose nkenerwa harimo n’u Rwanda.

Ahandi hemejwe mu kureshya abakiriya

Salar de Uyuni muri Bolivia, aka niko agace kanini ku Isi kagaragamo umunyu wafatanye gaherereye muri Bolivia muri Amerika y’Epfo.

Las Vegas iherereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aha CCN ivuga ko ari ahantu hazataramirwa n’abahanzi barimo, Lady Gaga Janet, Jackson n’abandi.

Nova Scotia agace ko muri Canada, hari kandi Londres mu Bwongereza, Grand Canyon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Apollo 11 Anniversary Celebrations, Multiple US Cities, Tasmania, New York City, French Polynesia, Anchorage, Alaska, Singapore, Seattle, u Bufaransa, Churchill, Manitoba.

Iki kinyamakuru kandi kigaragaza u Rwanda nk’ahantu heza ho gutemberera muri iyi mpeshyi ku bw’umutekano no kwihera ijisho  Ingagi zo mu Birunga. Intare, Ibisamagwe, Inkura, Inzovu n’Imbogo ko nabyo biri mu bikwiye gusurwa muri iyi mpeshyi.

Ni urutonde rwakozwe nyuma yo kugenzura ibirebana n’ibishya biri aho hantu, ibikwiye gusurwa bitarakendera, ibizagusigira urwibutso n’impinduka zikomeye mu buzima bwawe.

S/Igihe

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *