Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda Murenzi Abdallah ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bubiligi, we na mugenzi we baganiriye ku masezerano y’ubufatanye ndetse asura uruganda rwa Ridley Bikes rukora amagare.
Perezida wa FERWACY yaganiriye na Tom Van Damme uyobora umukino w’amagare mu Bubiligi
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo ko igihe Ababiligi bakenera gukorera imyitozo cyangwa amarushanwa mu Rwanda bajya bafashwa na FERWACY kimwe n’igihe Abanyarwanda babyifuza mu Bubiligi bikaba uko.
Yagize ati: “Ni amasezerano azaba arimo kudufasha kongerera ubumenyi abakinnyi, abatoza n’abakanishi binyuze mu ngendoshuri bakorera mu Bubiligi cyangwa bakohereza impuguke mu Rwanda.”
Nk’uko tubikesha FERWACY,mu biganiro Murenzi yagiranye na Tom Van Damme, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’amagare mu Bubiligi akaba n’umwe mu bagize komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi “UCI” bemeranyijwe ko azaza mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2021 basinye amasezerano y’ubufatanye.
Murenzi Abdallah yahuye kandi n’ubuyobozi bw’uruganda rukora amagare rwa Ridley Bikes baganira ku buryo bajya babona ibikoresho by’amagare ku giciro gito.
Murenzi avuga ko uruganda rwa Ridley Bikes rwemeye kujya rutanga amagare yo gukoreshwa mu masiganwa no mu myitozo bagabanyije ibiciro.
Jochim Aerts umuyobozi w’uruganda Ridley Bikes ndetse n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Bubiligi akaba n’umwe mu bagize komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), Tom Van Damme bitegenyijwe ko bazaza mu Rwanda muri Tour du Rwanda bagasinya aya masezerano y’ubufatanye.
Uruganda rwa Ridley Bikes rwatangiye mu 1997, amagare yabo akoreshwa n’ikipe ya Lotto Soudal yatwaye ibihembo bibiri muri Tour de France na La Vuelta ibere muri Espagne, muri 2020.
Hagenimana Thierry
Bana natwe tugususurutse umenye