U Rwanda n’u Burundi byahoze bisangiye byinshi [AMATEKA]

U Rwanda n’u Burundi byahoze bikoronijwe n’u Budage mbere y’uko butsinzwe mu ntambara ya mbere y’Isi  nk’uko byatangajwe mu nama yabereye i Versailles mu 1919. Mu w’1923 Umuryango w’Abibumbye (Loni) ufata umwanzuro wo kubiragiza u Bubiligi mbere y’uko ibyo bihugu byitwaga Ruanda-Urundi bihindura amazina bikitwa U Rwanda n’u Burundi.

Mu 1925 ibyo bihugu byombi byegekwa ku Bubiligi. Mu w’1922 kugeza mu w’1962 hashyirwaho ingabo z’abakoloni zari zigizwe n’abasirikare bo muri Congo ari nazo zari nk’ingabo z’ibihugu.

Mbere y’uko ibyo bihugu biba ingaruzwamuheto z’abakoloni byari bifite ubutegetsi buhamye bugizwe n’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa nk’ibyiciro by’ubukungu bushingiye ku myuga bakoraga; ubworozi, ubuhinzi no guhiga batavanguranaga. Abapadiri b’abera n’abakoloni baza kubacamo ibice n’ivangura bashingiye kuri ibyo byiciro babihindura amoko.

Abatware ba mbere bize mu mashuri y’abakoloni yeguriwe abamisiyoneri gatulika. Hashyirwaho ibikorwa remezo na gahunda yo kurwanya inzara. Muri icyo gihe inyigisho z’iyobokamana zishyirwamo zakorwaga n’abapadiri bera zihigika imyemerere gakondo, zihindura n’imiterere y’imiryango.

Ibyo abakoloni bakoraga ku butegetsi bwabo byari bimwe mu bihugu byombi. Haba kuvangura abaturage, ubutegetsi, amabwiriza n’ibindi. Ibihugu byombi byari bitegetswe kimwe bihabwa amabwiriza n’amategeko bisa.

Abashakaga ubwigenge baje kubizira. Aha twavuga nk’Umwami Mutara Rudahigwa wiciwe i Burundi  na Rwagasore nawe utararebewe izuba. Amaherezo u Rwanda n’u Burundi bibonera icyarimwe ubwigenge kuya 1 Nyakanga 1962 mu gihe igihugu cy’igituranyi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabubonye mbere gato (30 Kamena 1960), bamaze kwivugana Emmery Patrice Lumumba,  impirimbanyi y’ubwigenge ifatwa nk’intwari muri icyo gihugu.

Amateka y’u Rwanda n’u Burundi si aya none kuko ari ibihugu bituranye, byakolonijwe kimwe, bifite imico ijya gusa n’ururimi ni uko.

Amahanga menshi ntashobora gutandukanya neza umunyarwanda n’umurundi.

 

Nyampeta Abdou




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *