U Rwanda mu rugamba rukomeye rwo kurwanya inzara

U Rwanda rukomeje gukoresha imbara mu rwego rwo kurwanya inzara mu myaka ishize kuko ibarurishamibare rigaragaza ko umubare w’ inzara wavuye kuri 48% muri 2006 ukagera kuri 81% muri 2018.

Mu mwaka wa 2019, Minsitiri w’ Ubuhinzi n’ ubworozi, Gérardine Mukeshimana yatangaje ko Leta y’ u Rwanda ifite intego yo kurandura burundu ikibazo cy’ inzara muri 2025.

N’ ubwo bimeze bityo , ikibazo cyo gutakaza ibiribwa kirabangamiye iyi ntego, nk’ uko byagaragajwe n’ isuzumwa riherutse gukorwa n’ inzobere za Banki Nkuru y’ Isi zagaragaje ko u Rwanda rwakagombye gucunga 12% by’ amafaranga yinjira mu kigega cya Leta ndetse ikanakumira ibihumanya ikirere kugeza kuri 16% ibyo bigatuma agaciro k’ ibiribwa bitakara kagabanuka.

Iri suzuma ryakorewe mu kugenzura inyanya, ibigori. Umuceri nk’ ibihingwa nshingiro mu gihugu bigaragara ko 40% y’ umusaruro kuri ibi biribwa bingana na toni miliyoni 3 zitakara buri mwaka.

Iri suzuma ryakomeje ryerekana ko gutakara kw’ ibiribwa cyane cyane nyuma y’ isarura bigira ingaruka ku bahinzi bigatuma bigabanya umusaruro bakagombye kuvana mu buhinzi bwabo aho batakaza amazi, ubutaka ndetse n’ ingufu z’ amashanyarazi ndetse n’ imirasire y’ izuba ku bayikoresha.

Nyuma y’ aho iri suzuma rikozwe ndetse na raporo igasohoka, Minisitiri w’ ubuhinzi nawe yemeye ko uburyo umusaruro w’ ibiribwa utakara bikomeje guteza ibibazo.

Mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’ inzira Guverinoma y’ u Rwanda yashoye amafaranga menshi mu buhinzi igendeye cyane cyane ku mibare igaragaza ko n’ ubwo uyu munsi igihugu gifite miliyoni 12 by’ abaturage nyuma y’ imyaka 30 uyu mubare uzikubaho kabiri.

Umuvugizi wa MINAGRI, Eugène Kwibuka yavuze ko nyuma y’ aho bigaragaye ko hari umusaruro w’ ibiribwa utakara Leta yahise ifata ingamba zikomeye kugira ngo iki ibazo gikemurwe.

Eugène Kwibuka yavuze ko hatangiye gahunda ihamye yo gukorana bya hafi n’ abahanzi , abanyenganda zitunganya ibiribwa mu rwego rwo kugabanya itakazwa ry’ ibiribwa mu nzego zose.

Kuri iyi ngingo yo kurwanya itakazwa ry’ ibiribwa hamaze gushingwa ibigega n’ amahunikiro ndetse n’ ubu hari ibikorwa remezo bikomeje kubakwa.

Carine Ineza/Celebzmgazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *