Twubake umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Minisitiri Bayisenge

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Ugushyingo 2020 na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeannette mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana mu Kagali ka Gitega ubwo yatangizaga ku rwego rw’Igihugu gahunda y’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubu bukangurambaga bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twubake umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.’

MinisitirDr Bayisenge Jeannette

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abagabo n’abasore nabo bigaragara ko bahohoterwa, ariko ibirego byinshi byakiriwe muri uyu mwaka ndetse n’impfu za hato na hato n’inda ziterwa abangavu usanga abagore n’abakobwa aribo bafite umubare munini w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Minisitiri Bayisenge agira ati: “Ntabwo kuba ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa ridacika ari uko bitagaragarira buri wese, ahubwo ni uko hari abantu bahishira abarikora ugasanga ntibahanwe kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko, hakiyongera ko hari n’ababyeyi bataganiriza abana babo ngo basobanukirwe neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uko bakwitwara igihe hagira umushutse cyangwa ushatse kumuhohotera akaba yabibwira umubyeyi, aho kubihisha bikamenyekana ari uko atwite.”

Minisiti Bayisenge akomeza avuga ko icyaha  cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo kimaze gufata indi ntera, ndetse  ko umubare w’abana basambanywa ari wo uza ku isonga ugakurikirwa n’ibindi byaha. Ibi byaha kandi byariyongereye ugereranyije n’imibare yo mu mwaka wa 2018/19 n’imibare yo mu 2019/2020, aho byiyongereyeho 19.6%.”

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi bahagurukiye mu Murenge wa Jabana

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jabana nabo bavuga ko kutaganiriza abana, kudatanga amakuru ku miryango ibanye nabi ari nabyo bikunze kuba intandaro y’impfu za hato na hato hagati y’abashakanye.

Nyirahabineza Melanie ni umugore utuye mu Murenge wa Jabana, akaba ari n’umwe mu bazwi nk’ ‘Inshuti z’Umuryango’. Agira ati: “Abantu ntabwo batanga amakuru kandi ngo bayatangire ku gihe kuko nk’inshuti z’umuryango dukunzeguhura n’icyo kibazo, ahubwo ugasanga bashishikajwe no kwiyunga hagati y’umuryango w’uwahohotewe n’uwamuhohoteye, nyuma ugasanga amakuru asakaye ari uko umwana atwite nta bimenyetso bikobonetse ngo akurikiranwe.”

Karikumutima Callixte , ahagarariye Inshuti z’umuryango mu Murenge wa Jabana akaba nawe avuga ko kuba ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa ridacika ari uko abantu badatanga amakuru kandi ngo bayatangire ku gihe.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Karihangabo Isabelle wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko mu byaha bitatu RIB yakiriye mu mwaka ushize wa 2019 ibyo gusambanya abana ari byo byinshi kuko  bingana na 4054 hagakurikiraho ibyo guhoza ku nkeke  bingana na 2502 no gukoresha undi imubonanompuzabitsinda ku gataho bigera kuri 803.

Agira ati: “Tuvuze mu byaha bine uyu mwaka twakiriye, twakiriye ibyaha byo gusambanya umwana 404 bya hano muri Gasabo, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ibyaha 270, gukoresha nabi umutungo w’umuryango ni ibyaha 309, no kwica uwo bashyingiranywe ibyaha 6.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020,hakiriwe ibirego by’ibyaha by’ihohoterwa bingana na 10,842. Muri ibyo higanjemo ibyo gusambanya abana bigera ku 4054, abantu 86 bishwe na bo bashakanye, abantu 803 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, abandi 48 barihekura.

Annonciata BYUKUSENGE

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *