Twagira ahanzwe ijisho gusimbura Jay Rwanda muri Mister Africa International 

Mu gihe Jay Rwanda waserukiye u Rwanda mu mwaka 2017 yegukana ikamba,Twagira Prince Henry niwe utahihe ahanzwe ijisho kongera kugarura ibyishimo muri iri rushanwa ribera muri Nigeria.

Image result for Twagira Prince HenryTwagira Prince Henry niwe ahanzwe ijisho 2019

Twagira ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko yashyizwe mu bazatoranywamo uhiga abandi mu buranga muri Afurika mu irushanwa risanzwe rizwi cyane nka Mister Africa International ritegurwa na House of Twitch yo muri Nigeria nk’uko Promise Adebayo.

Ibirori ny’ir’izina byo kwambika ikamba umusore uzahiga abandi muri Mister Africa 2019, bizaba ku wa 1 Ukuboza 2019.

Image result for Jay Rwanda

Ntabanganyimana Jean de Dieu (Jay Rwanda)

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa kabiri, ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa ndetse no mu 2017 ubwo Ntabanganyimana Jean de Dieu yahigikaga bagenzi be akegukana ikamba rya Mister Africa International 2017. Umwaka ushize u Rwanda rwagombaga guserukirwa na Nshongore wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ariko ntiyabasha kwitabira ku bw’ubushobozi.

Umwaka ushize ikamba rya Mister Africa International ryatwawe na Calisah Jiwa wo muri Tanzania. Yakurikiwe na Ibrahim Alton Mansaray wo muri Sierra Leone, Chuckie Ihebuzor wo muri Nigeria, Jason Asare Akoto wo muri Ghana na Makala Nganda Courtez wo muri Cameroon.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *