Twaganiriye na muganga adusangiza icyateye Bahati (Just Family) umuvuduko w’amaraso

Nyuma y’uko abanyamakuru ba Celebzmagazine.com bamenye ko umuhanzi BAHATI wo mu itsinda rya Just Family arwaye ndetse ibi bikaba bibaye nyuma gato yo kwitabira irushanwa rya mbere rya PGGSS8 aho ryabereye i Gicumbi ku wa gatandatu itariki 26 Gicurasi 2018, twamusuye aho yari yagiye kongera kubonana na Muganga ku ivuriro riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali nuko adusangiza uko yaje kurwara ndetse n’uko yumva ameze ubu ari naho yahereye asaba abakunzi ba Just Family by’umwihariko  kumusengera ngo azagaagare i Musanze mu gitaramo gitaha.

Bahati n’umuganga baganira n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com

Umunyamakuru wa Celebzmagazine.com akigera muri iryo vuriro ry’i Nyamirambo, yasanze umuhanzi Bahati asa n’uryamye muntebe aho abandi barwayi bategerereza muganga, akaba yari yiseguye umusego w’intebe ariko wamwitegereza mu maso ukabona ko afite intege nkeya ariko nyine yishyiramo akanyabugabo arijajara agerageza kuganiriza umunyamakuru.

Mu kiganiro twahereyeho twamubajije uko yumva ameze adusubiza ko atavuga ko yari yamera neza gusa yemeje ko yumva biri kuza kuburyo yumva ku wa gatandatu azataramira abanyamusanze.

 Tumaze kuganira uduhaye icyizere ko ku wa gatandatu tuzaba turi kumwe, none abanyamusanze babitegeho iki?

Bahati ati:”Mbo Musanze ndabasaba kwanza amasengesho kumfasha nkazaba mfite imbaraga, kuko nubwo nzaba mpari ariko mfite icyizere cy’uko nzaba mpari ariko nshobora kuzaba mfite imbaraga nkeya, Imana nimfasha nkabaaa, nanjye ndi gukora uko nshoboye, ni yo mpamvu n’ubungubu unsanze kwa Muganga naje kwipimisha ngo ndebe nimbi ndi normal neza, ndi gufata ibintu byose nsabwa ngo nongere nzane imbaraga, mbo icyo nabasaba Imana imfashije nkagerayo mfite imbaraga nzabaha show irenze iyo twahaye abanyagicumbi, kandi I Musanze ho ndanabizera cyane ho barizihirwa cyane, bansengere nzabe mfite imbaraga, ibindi byo rwose Just Family na yo barayizi….”.

Umuhanzi Bahati yasoje asaba abafana ba Just Family by’umwihariko abakunzi be ko bamusengera agakira kugira ngo azaboneke I Musanze ameze neza kandi afite n’imbaraga ikindi bagakomeza gushyigikira Just Family no kubaba hafi bakabatora kuri numero yabo ari yo 5 by’umwihariko cyane cyane amasengesho kuko ngo azi ko byose ari Imana ibikora.

Umunyamakuru yihereranye umuganga amubwira icyateye Bahati umuvuduko w’amaraso

Nyuma yo kuganira na Bahati, twahise twegera Muganga Safari Patrick ukurikiranira hafi ubuzima bwe ngo atubwire muby’ukuri uburemere  cg se ubukana bw’indwara ya Bahati ndetse abe na we ubwe yagira icyizera aha abakunzi ba Just Family, atubwira ko Bahati akigera ku ivuriro kucyumweru yaje ameze nabi gusa ngo ubu arabona ari kugenda yoroherwa kandi na we akemeza ko ku wa gatandatu hazagera ameze neza nkuko na we abigarukaho muri aya magambo:”Umurwayi wanjye Bahati namwakiriye ejo bundi kucyumeru ninjoro,arwaye,arimo ibibazo bya Hypertension by’umuvuduko w’amaraso, ntabwo yarari muri etat nziza cyane ariko twagerageje gukora uko dushoboye tumuha imiti imufasha, n’ubu ndi kubona arimo koroherwa nk’uko yabikubwiye kandi dufite icyizere ko biri bugende neza cyane kurutaho”.

Mukurikije se uko yaje kwivuza ameze, n’uko ameze ubu aho muri kumwitaho,murabona biri grave cg?

Muganga Safari Patrick ati: Mbo akiza ibintu by’imivuduko y’amaraso wenda mwebwe ntabwo mubiziho cyane, ni ibintu bishobora kukwica mu isagonda rimwe no gukira bigakira kuburyo bwihuse cyane. Tukimwakira yarameze nabi kabisa,igihe umutima utari gukora neza, urumva ko organism y’umubiri wose uba utameze neza, uba uteri muri etat itari nziza, ameze nabi,ariko nkuko nakubwiye, twagerageje gukora uko dushoboye, nubu hari icyizere gikomeye cyane urebye level yarariho n’aho bigeze ubu ndizera ko biri bugende neza.”

Aduhaye icyizere ko kuwa gatandatu tuzaba turi kumwe I Musanze, nawe ni ko ubibona?

Muganga Safari Patrick:”Cyane rwose nanjye ndabyemeza, kuko yakomeje imiti, ariko ndumva mu minsi ibiri,itatu araba ameze neza cyane, so abafana b’iwe bose, staff y’iwe na bagenzi be bakorana bagomba kugira icyo kizere ko ku wa gatandatu hari confidence ko azaba ari i Musanze”.

Nka Muganga wenda tugana no kumusozo, wasobanurira abanyarwanda cg se abadukurikiye muri rusange, iyo ndwara ubundi iza ite?Umuntu yayirinda gute?

Muganga ati:Iyo ndwara iza mu nzira nyinshi, ni ibintu bita pressure, pressure twese turayizi, utayizi ajya ayumva, ibi bintu bifite inzira nyinshi zitandukanye, imirire,hari ibintu by’ama stress,hari ibiri hereditaire(indwara zikurikirana zikomoka mubisekuruza), ni inzira nyinshi muri macye, uri kumva,twe twagerageje kuganira na mugenzi wacu Bahati twumva stress ari yo mubintu byari byayiteye, ari yo stress y’ubuzima busanzwe, hari yenda n’iy’akazi akora, dusanga ni zimwe mu mpamvu usanga ibintu by’ama alcol, n’ibindi biryo bimwe na bimwe biyitera soni muri izo nzira, kuyirinda rero ni umuntu wifatira umwanzuro, bigasaba umwanya munini wo kuruhuka, ukagerageza kugabanya ibintu byose bigutera stress, imirire y’ibintu nk’ikawa,ama alcol, umunyu mwinshi ni bimwe mubintu nabyo biyitera, ukagerageza ukagenda ugabanya, ukagira umwanya mwinshi wo kuruhuka ubundi ukanywa amazi menshi, so izo ni zimwe mu nzira wakoresha ngo ubashe kwirinda iyo ndwara”.

Muganga Safari Patrick yemeje ko bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo kurwara umutwe cyane ukanagira intege nkeya, ugacika intege cyane, ukumva umutima uri gutera vuba nk’aho umwuka uri kubura cg se kuba mucyeya, anagira inama ko uwaba yumva afite mwene ibi bimenyetso ko yakwihutira kugana ivuriro cyangwa se ibitaro bimwegereye kugirango abashe kumenya neza uko ahagaze.

Nyuma yo kuganira na muganga ndetse n’umurwayi bigaragara ko Bahati nyuma yo gutombora numero yambere yo kubanza kurubyiniro kandi ari nubwambere bitabiriye irushanwa byaba byarabateye ubwoba cyane ndetse bagakoresha ibiyobyabwenge (inzoga nyinshi birinda umunaniro n’isoni baharanira gususurutsa abakunzi babo bikarangira bimugizeho ingaruka.

Ni kenshi mbere y’ibitaramo byitabirwa n’abahanzi ,iyo ugenzuye neza ahicarwa n’abahanzi hiherereye utungurwa n’ubwo bw’inzoga baba banywa yewe bamwe ntibanatinye kubifatanya n’itabi n’ibindi biyobyabwenge bitunguranye bamwe bakahasiga n’ubuzima.

Emmanuel SIBOMANA – Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *