Twabasuye mu myitozo:Imihigo ni yose k’umutoza w’Amavubi Hey na Captain Bakame mbere yo gukina na Ethiopia 

Ikipe y’igihugu Amavubi ifitanye umukino n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia kuri iki cyumweru mu mukino wo kwishyura bashaka itike ya CHAN 2018 muri Maroc, imaze gukora imyitozo ya nyuma ibanziriza umukino kuri Stade Regional i Nyamirambo,imyitozo yamaze isaaha imwe kuva saa 10h00-11h00.

Ni umukino uzakinwa ejo saa cyenda n’igice kuri Stade Regional i Nyamirambo ukayoborwa n’abasifuzi bakomoka muri Somalia. Umusifuzi wo hagati ni Mohamed Hagi azaba yungirijwe na Hamza Hagi Abdi na Salah Omar Abukar, Bashir Olad Arab azaba ari umusifuzi w’agateganyo ushobora gusimbura uwagira ikibazo naho Aimable Habimana ukomoka mu Burundi azaba ari Commisaire w’umukino.

Imodoka itwaye ikipe y’igihugu Amavubi yasesekaye I Nyamirabo saa 09h50,imyitozo yatangiye saa 10h00

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igizwe n’abakinnyi 22 batarimo Bizimana Djihad utazakina uyu mukino kubera ko afite amakarita abiri y’umuhondo (yasimbuwe na Imanishimwe Emmanuel Mangwende) ndetse na Nshimiyimana Imran ufite ikibazo cy’uburwayi (maralia) nkuko umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey amaze kubitangariza abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange nyuma y’imyitozo.

Antoine Hey bakomeje avuga ko bafite agahigo keza ko kudatsindirwa mu rugo kandi ngo biteguye gukomeza kwitwara neza dore ko muri iyi minsi bamaze bitoza nta mukinnyi numwe ufite ikibazo cy’imvune

Hey wishimiye uko imyitozo y’iki cyumweru yagenze nubwo ababajwe no kutagira Djihad umufasha ku mipira y’imiterekano, Nkuko  yabikomojeho u Rwanda rwatsinze Soudan na Uganda banganya na Tanzania, byumvikane ko ku ngoma ya Antoine Hey nta gihugu kiramutsindira i Kigali,ikindi kandi uretse Soudan yonyine niyo babashije kumutsinda igitego abandi nta gitego batsindiye I kigali.

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia (Walia Ibex) yasesekaye i Kigali kuri uyu wa gatanu saa 15h05 igizwe n’abantu 27 bayobowe n’umutoza mukuru Ashenafi Bekele nkuko ishyirahamwe rya ruhago muri iki gihugu EFF(Ethiopian Football Federation) ryari ryabimenyeshe ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda Ferwafa ku wa kane w’iki cyumweru.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda icumbitse i Nyamata, Walia Ibex icumbitse muri Galaxy Hotel, aho bari buve berekeza kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri iki gicamunsi akaba ari naho barakorera imyitozo ibanziriza umukino dore ko ari naho bazakinira.

Nk’uko byagaragaye ku myitozo yakoreshejwe na Antoine Hey n’umwungiriza we Mashimi Vicent dore urutonde rw’ikipe ishobora kuzabanza mu kibuga.

Ndayishimiye Eric Bakame

Manzi Thierry

Kayumba Sother

Usengimana Faustin

Ndayishimiye Celestin

Rutanga Eric

Mukunzi Yannick

Niyonzima Ally

Manishimwe Djabel

Nshuti Innocent

Biramahire Abeddy.

Mu mukino ubanza wabaye ku cyumweru gishize,Amavubi yatsindiye Walia Ibex imbere y’abafana bayo I Addis Abeba  ibitego 3-2 ( Rutanga,Djihad na Abeddy).

Captain Ndayishimiye Eric Bakame

Bakame yavuze ko “iyo uri hanze uba uri hanze kandi iyo uri mu rugo uba uri mu rugo,icyangombwa ni uko abafana bazana umurindi wabo bakabashyigikira igitego cyabo kikaboneka dore ko nk’abana b’abanyarwanda basenyeye umugozi umwe biteguye gutsinda nibura ibitego bibiri kandi ngo nta kudefanda ahubwo icyo asaba abatoza ni ugushyiramo abataka,kudefanda neza ni ukwataka”.

Amavubi amaze kwitabira iyi mikino ya CHAN inshuro ebyiri, muri 2016 ubwo bayakiraga i Kigali na 2011 muri Soudan. Walia Ibex nabo bamaze kwitabira CHAN inshuro ebyiri 2014 na 2016.

Hagati y’u Rwanda na Ethiopia iri bubone itike kuri iki cyumweru izaba ibarizwa muri Maroc muri Mutarama 2018 guhera tariki 12 kugeza tariki 4 Gashyantare.

Tombola y’uko amakipe azakina mu matsinda izaba tariki 17 Ugushyingo I Rabat muri Maroc.

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga 15 000 muri VIP, ibihumbi 3000 ahatwikiriye n’ibihumbi 2000 ahasigaye hose.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *