Tuyisenge Intore yumijwe n’umukobwa udatewe ipfunwe kwambara ikariso n’isutiye mu indirimbo  ya Juno Kizigenza

Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo yise ‘Please me’ igaragaramo umukobwa wambaye mu buryo bamwe mu barebye iyo ndirimbo batangariye, dore ko kumutangarira byagaragaye na mbere mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto ateguza iyi ndirimbo.

AUDIO Juno Kizigenza - Nazubaye MP3 DOWNLOAD — citiMuzik

Umuhanzi Juno Kizigenza

Ni indirimbo benshi bashimye uburyo injyana yayo ikoze ariko bamwe barimo Tuyisenge Intore uyoboye ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda bakaba banenze imyambarire y’uwo mukobwa, dore ko mu ndirimbo hari n’aho akuramo akenda k’imbere gahisha mu gituza yicaye imbere y’uwo muhanzi.

Mu bayitanzeho ibitekerezo hari abasanga ibi bikomeza kwangiza imyitwarire y’urubyiruko rubifataho icyitegererezo, ndetse bagasanga inzego zishinzwe umuco zikwiye kugira icyo zikora.

Icyakora hari abandi basanga nta cyo bitwaye ndetse bakaba bashimye iyi ndirimbo bavuga ko ari nziza kandi ko uburyo amashusho yayo ateye ari byo bituma bayikunda.

Umuhanzi Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kuvugwa cyane muri iyi minsi muri muzika nyarwanda. Yari aherutse gukorana indirimbo ‘Away’ na Ariel Wayz na yo ikaba iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi.

Izindi video wareba

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *