Turbo King yatangije mu Rwanda umupira w’amaguru udasanzwe utanga umushahara kubatarabigize umwuga

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatangijwe irushanwa ridasanzwe ry’abakinnyi batanu mu mukino uzwi nka “Five-a-side football” ryateguwe na Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Turbo King.

Iri rushanwa ryatangiriye mu Karere ka Huye mu mpera z’icyumweru gishize ahahuriye amakipe icumi yari yatoranyijwe. Ryatangiye hatangwa amabwiriza yaryo ku makipe yakusanyije udufuniko 100 twa Turbo King, yiyandikishirije ku tubari ducuruza cyane iki kinyobwa.

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko mu mupira w’amaguru ikipe iba igizwe n’abakinnyi 18 harimo 11 babanza mu kibuga, muri Turbo King Cup buri kipe iba ifite abakinnyi barindwi harimo batanu babanza.

Ku wa Gatandatu, nyuma y’imikino yo mu matsinda, amakipe ane yakomeje muri 1/2 yisobanuye ku Cyumweru ahatanira guhagararira Akarere ka Huye, umwanya wegukanywe na Umucyo Sunday FC.

Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru, iri rushanwa rizakomereza muri Nyanza aho amakipe yiyandikishije azaba ahanganye.

Amakipe azitabira iri rushanwa azakomeza kwiyandikisha ku wa 7 Nyakanga muri Gatsibo kuri Marriot Motel no Mumarembo Bar, ndetse iki gikorwa kizakomeza ku wa 30 Nyakanga 2018 muri Kayonza kuri Relax Bar and Shine bar. Abemererwa gukina ni abatarabigize umwuga badafite n’icyiciro bakinamo mu marushanwa ya Ferwafa kandi barengeje imyaka 18.

Iri rushanwa ry’abakinnyi batanu mu mukino uzwi nka “Five-a-side football” ryateguwe na Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Turbo King

Iri rushanwa rizananyura no mu tundi turere turimo Musanze, Rubavu, Gasabo, Gatsibo, Gicumbi, Nyarugenge, Nyanza, Rusizi.

Abitabiriye iyi mikino banasusurukijwe n’abasore b’inkorokoro muri siporo

Ikipe ibaye iya mbere mu karere ihura n’iyo mu kandi bihuriye mu ntara imwe, itsinze igakatisha itike yo ku rwego rw’igihugu. Ikipe ya mbere mu karere ihembwa ibihumbi 250 Frw; iya mbere mu ntara ihabwe ibihumbi 500 Frw; iya gatatu ku rwego rw’igihugu izatahana ibihumbi 250 Frw; izatsindirwa ku mukino wa nyuma ihabwe ibihumbi 500 Frw mu gihe iya mbere izatahana miliyoni 2 Frw n’igikombe.

Abakinnyi b’amakipe yageze ku mukino wa nyuma basuhuzanya mbere yo gucakirana

Umucyo Sunday FC begukanye intsinzi mu Karere ka Huye

Uyu mukino ukinwa n’abantu batanu kuri buri ruhande

Abakinnyi b’Umucyo Sunday FC mu byishimo nyuma yo kwegukana intsinzi

Abakinnyi biyakirije ikinyobwa cya Turbo King




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *