Turagana he?Umurasita Natty Dread arashinja bamwe mu bahanzi nyarwanda gusakaza ibikorwa bya Satani

Natty Dread  umurasita uvuka mu Rwanda ariko ukunze kubarizwa i Burayi arashinja bamwe mu bahanzi nyarwanda gutambutsa ubutumwa bwa Satani mu ndirimbo zabo aho guhanga ibyubaka umuryango nyarwanda.

Natty Dread aganira n'ikinyamakuru Izuba Rirashe (1)

Hifashishijwe telephone ngendanwa,Rasta Natty Dread uri mu Rwanda mu bikorwa bye by’umuziki yaganiriye na Celebzmagazine.com ahanini ariko twibanda ku ruhare rw’abahanzi nyarwanda mu gusakaza ibikorwa bya Satani nk’uko i Burayi ubu bihagaze.

Uyu muahanzi umaze imyaka isaga 30 mu muziki ahanini akaba akunzwe ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Reggae dore ko ngo yagize amahirwe yo kurerwa na nyakwigendera Bob Marley, ashimangira ko ababazwa  cyane n’ubutumwa bwa Satani bamwe mu bahanzi nyarwanda barushaho gusakaza mu ndirimbo zabo Audio na Video ndetse bikaba bimaze kuba nk’icyorezo dore ko bikunzwe n’abafana.

Image result for umuhanzikazi fearless

Iyo n’ifoto y’umwe mu bahanzikazi imbere y’abafana

Ati”Njye ndibaza ntabwo abanyarwanda bafatira urugero ku mahanga n’ingaruka bibagiraho,aho gukundisha amahanga ibihangano by’umwimerere nyarwanda ahubwo turabigana byose ntakujonjora pe?Umuziki n’imwe mu nzira Chanel yifashishwa mu gutambutsa ubutumwa bukaba bwagira n’ingaruka kubabwakira.”

Uyu mugabo afatira urugero ku mashusho agaragara mu ndirimbo zabamwe mu Rwanda yigisha ubusambanyi,ubwihebe no guta umuco akemeza ko bihabanye cyane n’umurongo wa ba Rasta kuko bo baharanira amahoro,iterambere no gusiga Isi ari nziza kurusha uko bayisanze.

Jah Bone D wambaye ingofero na Natty Dread

Jah Bone D wambaye ingofero na Natty Dread

Yemeza ko Amerika n’Uburayi muri rusange abenshi mu byamamare bifashisha ibihangano byabo mu gukundisha abafana ibikorwa bya Satani ari nayo mpamvu bahora mu bibazo kuko ntagaruriro.

Natty Dread kandi yasabye abakunzi ba Reggea kumva ko abayiririmba atari Intagondwa ndetse bananiranye ahubwo ko ibihangano byabo bibyamagana.

Uretse Natty Dread izi mpungenge nanone zifitwe na Mariya Yohane  uzwi mu ndirimbo Intsinzi yanagize uruhare mu kubobhora u Rwanda,ubwo aheruka kubigaragariza Celebzmagazine.com yibazaga impumvu ibihangano byo muri iki kinyejana bibumbatiye ubutumwa ahanini bworeka Isi aho kuyubaka ariko nanone akabisanisha n’aho Isi igeze.

Aya makuru ashyizwe ahagaragara mu gihe mu Rwanda hamaze kwaduka ingeso ku gitsina gore yo kwicuruza bifashisha amafoto y’urukozasoni akenshi bigakorerwa kuri internet.Izindi ngeso ni nk’ubutinganyi,gukoresha ibiyobyabwenge bikaze,ubwihebe n’ibindi biteye isoni abenshi bavoma mu mico y’imahanga.

Natty yasoje ikiganiro asaba abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya iyi mico vuba byihuse bitaba uko mu myaka izaza ngo ntawe uzatandukanya u Rwanda n’amahanga.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *