Trump na Kim Jong-un bagiye kongera guhura vuba.

Perezidansi y’Amerika (White House), yatangaje ko Perezida Donald Trump agiye kongera kuhura na mugenzi we wa Koreya y’Amajyaruguru, Kim Jong-un, mu mpera za Gashyantare 2019.

US President Donald Trump (R) meets with North Korea's leader Kim Jong Un (L) at the start of their US-North Korea summit, at the Capella Hotel on Sentosa Island in Singapore, 12 June 2018

Perezida Donald Trump na Kim Jong-un bagiye kongera guhura bwa kabiri.

Iri tangazo risohotse nyuma y’umubonano wa Trump n’umuhuza mu biganiro wa Koreya ya ruguru, Kim Yong-Chol muri white house.

Uyu muhuza byari byitezwe ko ashyikiriza bwana Tump ibaruwa ya Kim Jong-un.

Mu bignaniro by’aba bombi biherutse kubera muri Singapore muri Kamena umwaka ushize, byarangiye nta ntambwe ifatika bigezeho cyane cyane ku ngingo yerekeye ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.

BBC yanditse yanditse ko bitaramenyekana aho iyi nama ya kabiri izabera, gusa bigakekwa ko yabera muri Vietnam.

Ibyanditse mu ibaruwa yoherejwe na Kim Jong –un ntibiramenyekana, ariko hakekwa ko ibiyikubiyemo bisobanura uko iyo nama ya kabiri izahuza aba bombi, yagenda.

Perezida Trump we yanditse ku rubuga rwa twitter ko ategerezanyije amatsiko ibyo biganiro.

Nyuma yo guhura kwa Trump na Kim Yong-Chol muri white house, Umunyamabanga muri iyi perezidansi mu by’itangazamakuru, Sarah Sanders, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu biganiro byerekeye intwaro za kirimbuzi.

Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gukaza ibihano zafatiye Koreya y’Amajyaruguru.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *