Trump agiye gusubukura ibikorwa bye byo kwiyamamaza

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uyu munsi Perezida Donald Trump arasubukura ibikorwa bye byo kwiyamamaza, nyuma y’iminsi 11 yari amaze yarabihagaritse kubera uburwayi bwa virusi ya Corona.

Itora ry’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika rishigaje iminsi 22. Muri iki cyumweru, Perezida Trump arateganya gukoresha mitingi muri leta eshatu zishobora kuzaca urubanza rwa nyuma hagati y’abakandida biyamamaza.

Uyu munsi, Perezida Trump arahera muri leta ya Florida, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu. Florida, n’abaturage barenga miliyoni 21, ni iya gatatu muri leta zifite abaturage benshi. Abahanga mu bya politiki bemeza ko Perezida Trump adashobora gutsinda amatora aramutse atsinzwe muri leta ya Florida.

Izinda leta ebyiri Perezida Trump azajya kwiyamamazamo muri iki cyumweru ni Iowa, mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu, na Pennsylvania, mu majyaruguru bw’uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Nyuma yo gusohoka mu bitaro, muganga wa Perezida Trump yemeza ko yakize neza kandi ko adashobora kwanduza abandi bantu virusi ya Corona.

Joe Biden w’imyaka 77, bahanganye muri aya matora, nawe avuga ko ari muzima. Buri munsi atangaza ibisubizo by’ibizame abaganga bahora bamukorera kuri Covid-19. Ibipimo bitandukanye byerekana ko Biden agenda arusha amahirwe Trump uko umunsi amatora nyirizina wegereza. Muri iki cyumeru, Joe Biden azajya kwiyamamaza muri leta ya Ohio, mu burasirazuba bwo hagati bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *