Tour du Rwanda:Nubwo Areruya Joseph yegukanye agace ka gatatu , ntibyabujije Pellaud Simon,kugumana umwenda w’umuhondo.

Kuri uyu wa gatatu,abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Rubavu ku isaha ya saa 10:30, babanza kuzenguruka uyu mujyi nshuro enye babona guhaguruka berekeza mu mujyi wa Musanze.Ni urugendo rw’ibirometero bisaga 97.

Umusore w’Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka niwe wageze mu mujyi wa Musanze mbere,imberere y’isoko rya kijyambere ahagombaga gusorezwa ako gace.

Aka kabaye agace kakabiri Areruya Joseph yegukanye nyuma yo gutwara akandi gace ka kilometero 120.3 aho abasiganwa bavaga mu mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Huye ku munsi wa mbere nyuma ya Prologue.

Umusuwisi Pellaud Simon waraye wegukanye agace ka Nyanza-Rubavu muri Tour du Rwanda, nubwo uyu munsi bamusize ariko ntibyamubujije kuba akiyoboye urutonde rusange ndetse akaba acyambaye umwenda w’umuhondo bitewe n’uko ntawurabasha gukuramo ibihe yabasize mbere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017, irushanwa rya Tour du Rwanda ryaririgeze ku munsi waryo wa kane, aho basiganwaga muri aka gace ka gatatu mu rugendo  rwavaga I Rubavu berekeza mu mujyi wa Musanze ahari intera ya kilometero 97,1.Gusa haracyari icyizereko abanyarwanda bashobora kuzongera bakegukana insinzi yiri rushanwa.

Abakinnyi batanu bahize abandi muri etape Rubavu- Musanze

1.ARERUYA J. (DDC);
2.AVILA VANEGAS E. (ILU);
3. UKINIWABO J. (RWA);
4. PELLAUD S. (ILU);
5. EYOB M. (DDC)

Ildephonse Dusabimana/celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *