Tour du Rwanda: Umudage Julian Hellmann yegukanye agace Karongi/Rubavu- AMAFOTO

Ku munsi wa Gatanu w’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ririmo kubera mu Rwanda (Tour du Rwanda 2018), hakinwa agace ka Karongi- Rubavu, Umudage Julian Hellmann ni we wakegukanye nyuma yo kwanikira abandi.

Abakinnyi bahagurukiye mu mujyi w’i Karongi mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, berekeza i Rubavu, agace kari gafite ibirometero 95.

Umudage Julian Hellmann ukinira ikipe ye ‘Team Embrace The World’ akaba yanikiye abandi agera mu mujyi wa Rubavu ari uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda 34 .

N’ubwo abanyamahanga bakomeje kwikubira imyanya ya mbere, Umunyarwanda Mugisha Samuel ni we ukiri ku isonga ku rutonde rusange ndetse yagumanye n’umwenda w’umuhondo .

Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikiranye (Karongi/ Rubavu)

1. Hellmann Julian
2. Julius Jayde
3. David Lozano
4. Munyaneza Didier
5. Uwizeye Jean Claude

Dore uko urutonde rusange ruhagaze nyuma y’agace ka gatanu

1. Mugisha Samuel (Rwanda) – 16h35’30

2. Uwizeye Jean Claude (POC Cote de Lumière) – 16h35’51

3. Hailemichael Mulu (Ethiopia) – 16h35’53

4. Lozano Riba David (Team Novo Nordisk) -16h37’20

5. Doring James (Team Descartes Romandie) – 16h37’43

6. Ndayisenga Valens (POC Cote de Lumière) – 16h37’46

7. Hellmann Julian (Team Embrace the World) – 16h38’01

8. Munyaneza Didier (Rwanda) – 16h38’32

9. Lagab Azzedine (Groupement Sportif Des Petroliers) – 16h38’32

10. Temalew Bereket Desalegn (Ethiopia) – 16h40’08




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *