Tour du Rwanda: Umudage Julian Hellmann yegukanye agace Huye/ Musanze- REBA AMAFOTO

Ku munsi wa Gatatu w’irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda ‘Tour du Rwanda’ Umudage Julian Hellmann ni we wegukanye agace kayo ko kuva mu Mujyi wa Huye abagana mu wa Musanze.

Saa mbiri n’igice (08:30) zo kuwa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, nibwo abakinnyi bahagurutse i Huye berekeza i Musanze, uyu mudage akaba yahageze 13:50.

Julian Hellmann asanzwe akinira Team Embrace The World, akaba yagukanye aka gace karekare kandi ko mu misozi gafite ibilometero 199.7.

Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikiranye mu gace ka Huye-Musanze

1. HELLMANN Julian
2. LOZANO RIBA David
3. BENEKE Calvin
4. DORING Jonas
5. NDAYISENGA Valens

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *