Tour du Rwanda: Rugg Timothy yegukanye agace Musanze/Karongi – AMAFOTO

Ku munsi wa kane w’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ririmo kubera mu Rwanda (Tour du Rwanda), agace karyo kava i Musanze mu mujyi kugera i Karongi, kegukanwe na Rugg Timothy.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018, nibwo abakinnyi bahagurutse i Musanze, baca mu mihanda y’amakorosi yo muri Rutsiro basoreza i Karongi. Ni urugendo rw’ibirometero 135,8.

                                                                         Mugisha Samuel

N’ubwo hashize iminsi itatu abanyamahanga begukana uduce, umunyarwanda Mugisha Samuel niwe ugifite umwambaro w’umuhondo.  Rugg Thimothy wegukanye aka gace ni Umunyamerika ukinira Ikipe ya Team Embrace yo mu Budage.

Abakinnyi batanu basoje bari imbere y’abandi:

1.TimothyRugg

2.Hakiruwizeye Samuel

3.Munyaneza Didier

4.Lozano Riba

5.Uwizeyejnclaude

Rugg Thimothy wegukanye aka gace

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *