Tour du Rwanda: Lozano David yegukanye agace Musanze/Kigali- REBA AMAFOTO

Ku munsi wa karindwi w’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ririmo kubera mu Rwanda( Tour du Rwanda 2018), ubwo hakinwaga agaca Musanze- Kigali, umukinnyi Lozano David niwe wakegukanye akoresheje amasaha asaga abiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018, abakinnyi bari muri iri rushanwa bahagarutse i Musanze berekeza mu mujyi wa Kigali, urugendo rwari rufite ibilometero 107.5, Lozano akaba yanikiye abandi agera i Kigali akoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 18.

Lozano yakurikiwe na Ndayisenga Valens wakoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 35 anganya ibihe na Uwizeye Jean Claude.

Kugeza ubu ku munsi wa 7 w’iri rushanwa, Umunyarwanda Mugisha Samuel niwe ukomeje kuyobora urutonde rusange aho arusha Uwizeye Jean Claude ukinira POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa amasegonda 21 na Mulu Hailemichael wo muri Ethiopia asiga umunota umwe n’amasegonda 33.

Ku munsi wa 8 w’iri rushanwa ari nawo wa nyuma, abakinnyi bazazenguruka Kigali, basoza ari nabwo hazamenyekana ikipe yegukanye Tour du Rwanda.

Ubwo Lozano David yahabwaga ibihembo na Skol

Mugisha Samuel arasaba Abanyarwanda kuzitabira ari benshi umukino wa nyuma bagashyigikira Team Rwanda

Amafoto:Igihe




One thought on “Tour du Rwanda: Lozano David yegukanye agace Musanze/Kigali- REBA AMAFOTO

  1. USTVNow APK

    It’s really a nice and useful piece of information. I am satisfied that you shared this helpful info with us.

    Please stay us up to date like this. Thanks for sharing.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *