Tour du Rwanda: Desalegn Bereket yegukanye agace Rubavu- Kinigi- AMAFOTO

Ku munsi wa Gatandatu w’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ririmo gukinirwa mu Rwanda (Tour du Rwanda 2018), ubwo hakinwaga agace ka Rubavu- Kinigi, kegukanwe n’umusore ukomoka muri Ethiopia, Desalegn Bereket.

Abakinnyi bahagurutse mu mujyi wa Rubavu berekeza mu Kinigi mu karere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, agace gafite ibirometero 108,5.  Desalegn Bereket akaba yanikiye abandi ahagera abasigaho iminota ibiri ariko Mugisha Samuel agumana umwambaro w’umuhondo.

Mugisha Samuel akomeje kuyobora urutonde rusange

Mu gihe Mugisha afite akazi katoroshye ngo abashe kwegukana iyi Tour du Rwanda, icyenda zimaze kuba, enye zegukanywe n’Abanyarwanda ariko ebyiri gusa ni zo batwaye bakinira u Rwanda kuko izindi, yaba iya 2016 ya Ndayisenga Valens n’iya 2017 ya Areruya Joseph bazegukanye bakinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Bayingana Aimable na Mugisha Samuel

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *