Tony Pulis yirukanwe muri West Brom

Tony Pulis amaze kwirukanwa n’ikipe ya West Bromwich Albion yo mu Bwongereza nyuma yo gutsindwa na Chelsea kuwa gatandatu ibitego 4-0.

Pulis w’imyaka59 y’amavuko yari amaze gutsinda imikinoi biri yonyine muri 21 iheruka atoza iyi kipe irikumwanya wa 17 n’amanota 10, irusha inota rimwe ikipe ya Westham united iri mu mu rongo utukura n’amanota 9.

Image result for Tony Pulis

West Brom ntiratsinda umukino n’umwe kuva tariki 19 Kanama(umukino wambere tariki 12 Kanama batsinze Bournemouth igitego 1-0,umukino wa kabiri tariki 19 batsinda Burnley igitego 1-0) akaba aribyo bitumye Pulis yirukanwa nyuma y’imyaka itatu atoza iyi kipe igiye gusigaranwa na Gary Megson mu gihe hataraboneka undi mutoza mushya.

Related image

Umuyobozi wa West Brom John Williams ati “Ibi byemezo ntibirafatwa neza ariko byose ni mu nyungu z’ikipe”.

“Turi mu bucuruzi bwunguka, kuva mu mwaka ushize kugeza ubu, twaratengushywe”

“TurashimiraTony umusanzu yatanze n’akazi gakomeye yakoze mu gihe yari amaze mu ikipe,tumwifurije ejo hazaza heza”

Pulis mu myaka itatu yari amaze muri West Bromwich Albion yarangije kumwanya wa13, 14 n’umwanya wa 10,ariko kugeza ku munsi wa 12 wa Premier League ntacyizere cyo kuguma mu kiciro cyambere kuri iyi kipe.

Image result for Tony Pulis

Pulis yatoje Stoke mu 2002-2005 yongera kuyitoza 2006-2013. Yabaye umutoza mukuru wa Crystal Palace muri Gashyantare 2013 arangiza kumwanya wa 11 ahembwa  nk’umutoza mwiza w’umwaka mu Bwongereza nyuma yogukura iyi kipe mu murongo utukura ahoyashoboraga kumanuka mu kiciro cyakabiri nubwo yahise ava muri iyi kipe mbere y’iminsii biri y’intangiriro z’umwaka wa shampiyona 2014-2015.

West Brom nyuma y’imikino 12 ya Premier League,yatsinze imikino 2,inganya 4,itsindwa 6,yinjiza ibitego 9,yinjizwa 18,irimo umwenda w’ibitego 9 ifite amanota 10.

Umukino w’umunsi wa 13 iyi kipe izasura Tottenham iri kumwanya wa kane kuri Wembley stadium kuwagatandatu saa 17h00.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *