Tonny Unique yiyemeje gukubita inshuro abandi bahanzikazi bo mu Rwanda,ubwiza n’ikimero biza ku isonga

Mu gihe cy’imyaka 12 Umutoni Liliane benshi bita Tonny Unique amaze aririmba, ngo ni ishuri rihagije none yiyemeje guhiga abandi bahanzikazi bo mu Rwanda.Azabigeraho ate?Umwaka utaha afite imishinga irimo kumurika Album no gukorana n’ibyamamare binyuranye ku isi.

Image result for Tonny Unique

Tonny Unique ni umukobwa uvuka mu karere ka  Nyarugenge mu mujyi wa Kigali amasomo ye ya Kaminuza yayize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Tonny Unique yibonyemo impano y’umuziki ahagana mu mwaka wa 2007 ubwo yaririmbaga muri Korali. Nyuma yicyo gihe yahise yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga, aho kugeza ubu azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Sawa Sawa’ afata nkiy’ibihe byose kuriwe n’izindi nshya.

Yiyemeje gukubita inshuro abandi bahanzikazi bo mu Rwanda azifashisha imbaraga zidasanzwe.Uyu wa gatandatu w’icyumweru  taliki 14 Nzeri 2019 aganira na CelebzMagazine,yahamirije abakunzi be ko yifuza ko izina rye risimbura abandi bahanzikazi mu mitwe y’abafana ku bw’ibikorwa.

Ati”Imyaka maze ndirimba nungutse byinshi menya n’uburyo ngomba gukora kinyamwuga,hari abo twatangiranye batakiririmba hari n’abayobotse umwuga nyuma yanjye.Ndifuza gukora byinshi byiza kandi ndizera ko bizamfasha kwegukana intsinzi.”

Image result for Tonny Unique 2019

CelebzMagazine twanyujije mic mu bafana ba muzika  i Nyamirambo, bagaruka ku bindi bishingirwaho hemezwa ko Tonny yifitemo ubushobozi bwo guhiga abandi bahanzikazi ubwiza n’ikimero bye bireshya abamureba.Ijwi rye n’igihe amaze mu muziki.

Tonny ashimangira ko kuva yatangira umuziki, ikintu cyamugoye ari ugukorana n’abantu banyuranye bakamwemerera ibintu ariko ntibikorwe. Yamenyekanye akorana n’inzu itunganya muzika Touch record birangira batandukanye.Iyi nshuro afite itsinda ry’abarikumufasha ataratangaza amazina.

Ni kenshi hibazwa impamvu umubare w’abahanzikazi ukiri hasi ugereranyije n’umubare w’abagabo.Abagerageza ni Butera Knowless,Charly na Nina,Queen Cha n’abandi…

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *