Tonny Unique burya ngo hari n’abamukundira ikimero no mu kanwa heza

Umutoni Liliane benshi bita Tonny Unique amaze agihe aririmba, uretse kugira ijwi ryiza burya ngo hari n’abamukundira ikimero no mu kanwa heza.

Image result for Umuhanzikazi Tonny Unique

Nkuko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare ku isi,celebzmagazine.com imirimo irakomeje.

Twifashishije urukuta rwacu rwa Facebook rwifashishwa na benshi mu bakurikirana ikiganiro kuri Flash fm/Flash TV n’abasomyi bakunda muzika nyarwanda, baduhamirije ko umuhanzikazi Tonny Unique uretse kugira ijwi rishimwa ngo hari n’abamukundira imiterere ye,ikimero by’akarusho ngo afite no mu kanwa heza.

Image result for Umuhanzikazi Tonny Unique

Munezero Kenny yatwandikiye ati”Hey Celebzmagazine!!Nkunda uburyo mudususurutsa ariko ndagira ngo muzambwirire umuhanzikazi Tonny Unique ko nkunda uburyo aririmba by’akarusho mukundira uko aremye no kugira mu kanwa keza.”

Yunganiwe na Keza Ferrah utuye muri Uganda we wadusabye kuzabahuza.Ati”Ndabakunda cyane nkurikirana ikiganiro n’amakuru.Ndabinginze muzamfashe mu mpuze nawe.Sha njye nkunda uburyo avuga no mu kanwa ke heza..,ni mwiza cyane pe.”

Twifuje kumenya icyo Tonny Unique abivugaho ariko ntibyakunze kuko telephone ye yatunaniye gusa tuzabibagezaho ubutaha.

Tonny Unique ni umukobwa uvuka mu karere ka  Nyarugenge mu mujyi wa Kigali amasomo ye ya Kaminuza yayize mu yigenga ya Kigali (ULK).

Tonny Unique yibonyemo impano y’umuziki ahagana mu mwaka wa 2007 ubwo yaririmbaga muri Korali. Nyuma yicyo gihe yahise yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga, aho kugeza ubu azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Sawa Sawa’ afata nkiy’ibihe byose kuriwe n’izindi nshya.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *