Tom close yakoze agashya mu mashusho ye y’indirimbo Nshya

Umuhanzi umaze kugira izina rikomeye mu mateka ya muzika nyarwanda Muyombo Thomas wamamaye ku izina rya Tom Close, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Ni Wowe Ndeba, yatunganyirijwe mur studio ya Diamond , inagaragaramo umukobwa wahagarariye Tanzania mu marushanwa ya miss universe 2015 anaza mu myanya y’imbere .

Iyi ndiribo ya Tom Close amajwi yakozwe na producer Knox , amashusho akorerwa muri Tanzania muri Studio ya Diamond Platnums , aho uwayatunganijwe Kenny ari na we watunganije indirimbo nka Kwa Ngwaru n’izindi zikomeye za Diamond.

Umukobwa Lorraine Marriot ugaragaraamo,  yahagarariye Tanzania muri miss universe, anaza mu myanya 15 ya mbere.

Uyu muhanzi amaze imyaka 12 , akorera umuziki mu Rwanda , ubu afiye alubumu 6 akaba atangiye kwagra amarembo muri afurika y’uburasirazuba kuko amaze gukorera  amashusho y’indirimbo 3 ze ziheruka ( Naba umuyonga, My Love na Ni wowe ndeba ) mu gihugu cya Tanzania.

Marriot yaje muri 15 ba mbere muri miss universe

Marriot ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *