Tiwa Savage ubana n’ibikomere by’urukundo yahakanye gukundana na Wizkid

Umuhanzikazi Tiwa Savage wo mu gihugu cya Nigeria ukunzwe cyane,yatangaje ko kuva yatandukana n’umugabo babyaranye mu mwaka wa 2016 yahisemo kuguma wenyine ndetse ahakana amakuru avuga ko ari mu rukundo na WizKid ngo bahuzwan’ubucuruzi gusa.

Ni mu kiganiro aheruka kugirana na radio  The Beat 99.9  ya Lagos, Nigeria. Tiwa Savage  yavuze ko adaherutse iby’urukundo ndetse adateze kubisubiramo vuba nyuma yo gutandukana n’umugabo babyaranye mu mwaka wa 2016 wasize amukomerekeje umutima.

Tiwa Savage kandi yahakanye amakuru y’ibivugwa ko akundana n’umuhanzi Wizkid ngo n’ubucuti bahuzwa n’imirimo y’ubuhanzi. Ati”Njye na Wizkid turi inshuti zisanzwe duhuzwa n’umuziki ubucuruzi gusa.” Yongeraho ko nta mukunzi afite ndetse ntanujya ubimusaba ahubwo ahugiye mu mirimo ye y’ubuhanzi.

Tiwa Savage abana n’ibikomere by’urukundo yatewe na Tee Billz umugabo babyaranye wibera muri Jamaica wamutereranye mu burwayi no kujya amuca inyuma.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *