Tito Rutaremara yakuriye inzira ku murima abanyeshuri  bizeraga kongererwa amafaranga ya Burusee

Mu masaha y’umugoroba Taliki 21 Ugushyingo 2017,nibwo itangazamakuru RBA riherekejwe n’umusaza w’inzobere Senateri Tito Rutaremara nibwobasuraga abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo ahanzwi nka SFB birangira abahakaniye kongererwa amafaranga ya Buruse.

Senateri Tito Rutaremara aganira n’abanyeshuri

Ikiganiro Radio Rwanda yagiranye n’abanyeshi mu kiganiro bita Amahumbezi kiyobowe n’umunyamakuru wa RBA Eppa Ndungutse aho basangiraga ibitekerezo bitandukanye kubijyanye n’imibereho y’abanyeshuri ba kaminuza by’umwihariko abiga mu mujyi wa Kigali.

Muri iki kiganiro cyatangiye mu masaha ya saa munani z’amanwa niho ikiganiro nyirizana cyari gitangiye,abanyeshuri bagiye batanga ibitekerezo bivanze n’ibyifuzo mu gukemurirwa ibibazo bahura nabyo cyane cyane iby’ubuzima bubagoye mu mujyi wa Kigali.

Abanyeshuri bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ariko bagiye bagaruka ku buzima bubi ,baterwa na Leta itabaha amafaranga abatunga yabasha kubatunga muri kaminuza,ibi bigatuma bamwe bafata inzira z’ibishuko kugirango barebe ko iminsi yakwicuma.

Senateri Tito Rutarema ubwo nawe  yagezaga ijambo rikubiyemo Gukunda igihugu no kukitangira,yaje guha abanyeshuri umwanya w’ibyifuzo ngo barebe uburyo bwa kemuka.umunyeshuri yabajije impamvu abize mbere bahabwaga amafaranga abatunga (Bruce) ya 25000 y’amanyarwanda,akaba magingo aya ariyo agitangwa kandi ibintu byarahindutse ku masoko ,none imibereho irabagoye.

Mu magambo ya Tito Rutarema igisubizo yatanze ntabwo cyahuye n’ibyifuzo byabo yagize ati”icyo kibazo turakizi ariko tugabanye bamwe mu ri mwebwe kugira ngo abasigaye babone ibihumbi 50000 frw? Yongerho avuga ko u Rwanda rukiri kubaka ibikorwaremezo ntamafaranga ari muri Leta kuburyo bakongererwa amafaranga”

Tito Rutaremara avugako amafaranga atazongerwa  barajwe inshinga no kubaha imihanda

Celebzmagazine.com  yegereye umunyeshuri witwa Shumbusha J.Claude wiga umwaka wa 2 ishami rya Finance mu kumubaza uburyo yakiriye iki gisubizo yagize ati”Leta yakaturwanyeho yego n’iterambere turarishaka cyane ariko iterambere mu nzara ica agati mu banyeshuri ntabwo ubureme bw’uburezi bwaba ntangufu bufite inzara ni nyinshi.”ibi yabihuriyeho n’abandi banyeshuri batari bake.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *