“This is America”Indirimbo igaragaramo umunyarwandakazi yaciye agahigo mu kurebwa cyane

Amashusho y’indirimbo ‘This is America’ y’umuraperi Childish Gambino yanabyinwemo n’umubyinnyi wabigize umwuga w’umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye nka Donald Glover, yabaye imwe mu ndirimbo nke ku isi zirebwe inshuro miliyoni zirenga 100 kuri youtube mu gihe kitarenze icyumweru isohotse.

Ni nyuma yaho iyi ndirimbo igaruka ku karengane, ikoreshwa ry’intwaro n’ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika, yakiriwe neza cyane aho yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa bukomeye buyikubiyemo n’uburyo amashusho yayo muri rusange akoze.

                                                         Iyi ndirimbo ikomeje guca ibintu

Kuri iki cyumweru cyashize rero ni bwo iyi ndirimbo yakoze ibyari byarakozwe n’indirimbo enye gusa, yo ikaba yabaye iya gatanu irebwe inshuro miliyoni mu gihe kitarenze iminsi irindwi. Izindi ndirimbo zari zarabikoze ni “Gentleman” y’umunyakoreya y’epfo, Psy (byayitwaye iminsi 3), “Look What You Made Me Do” ya Taylor Swift (byayitwaye iminsi 3), “Hello” ya Adele (byayitwaye iminsi ine) na “Wrecking Ball” ya Miley Cyrus (byayitwaye iminsi 6).

Mu butumwa bw’iminota ine n’amashusho agenda agaragaza ibintu bitandukanye bimaze iminsi biba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo nkaho agaragaza umuntu urasa korali y’abantu 10 b’abirabura n’ibindi bitandukanye.

Kanda hano hasi urebe iyi ndirimbo

Umunyarwandakazi Sherrie Silver bamwe bazi nka Donald Glover ni we wayoboye ibijyanye n’imbyino zigaragara muri iyi ndirimbo aho na we anafatanya n’itsinda riba ribyina. Uyu mukobwa ubusanzwe akomoka i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yaravutse mu 1994, ariko kuva mu 1999 atuye mu Bwongereza aho yajyanye na nyina.

Uretse iyi ndirimbo, Sherrie Silver yanagaragaye afasha mu mashusho abandi bahanzi barimo Sean Paul, Fuse ODG wamamaye muri Azonto, P Square, Tiwa Savege, Diamond Platnumz, Wizkid, Ice Prince, Run Town n’abandi.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *