The Ben yongeye kugaragaza amarangamutima ku mukunzi we Pamella

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye muri muzika Nyarwanda nka The Ben yongeye kugaragaza amarangamutima ku mukunzi we Pamella Uwicyeza bamaze igihe bakundana.

Ni mugihe mu cyumweru gishize uyu mukobwa Pamella yambariye mugenzi we Mushambokazi mu muhango wo gusaba, hanyuma umukunzi wa The Ben agashyiraho ifoto ku mbuga nkoranyambaga ya Instagram arimo guseka igihe yarari muri ibyo birori iri muzashimishije abakunzi be n’umukunzi we.

Bityo mu bakunzi bamukurikirana kuri Instagram bagiye bishimira iyo foto ye, Bityo The Ben nawe ntiyaruca ngo arumire ahita ayishyira kuri Story ya Instagram ye ayiherekeza indirimbo yitwa ’Naremeye’ n’ubundi y’uyu muhanzi.

Hari amakuru yari yatangiye kuvugwa ko uyu muhanzi iby’urukundo n’uyu mukobwa Pamella byaba byarageze ku musozo nyuma yaho The Ben yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

The Ben yashyizeho ifoto y’umukunzi we Pamella

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *