The Ben na Pamella urukundo rwabo rugeze aharyoshye

Nyuma y’uko Uwicyeza Pamela agaragaje ibyiyumviro bye ku mukunzi we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yahise amusubiza ko amukunda.

The Ben na Uwicyeza bamaze iminsi bagaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo nubwo batari kumwe, Uyu muhanzi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika undi akaba ari mu Rwanda, ariko yifashishije ifoto ari kumwe na The Ben, abinyujije kuri Instagram Story ye, Uwicyeza yavuze ko atewe ishema n’umugabo The Ben ari we.

Ati ”Ntewe ishema n’uyu mugabo mubona, ndagushimira cyane! Imana iragukunda cyane Mugisha.”

The Ben na we yahise amusubiza mu ijambo rimwe ati”ndagukunda”.

The Ben na Pamella urukundo rwabo rugeze aharyoshye baterana imitoma

Uwicyeza Pamella, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, urukundo rwe na The Ben rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru, ndetse yakunze kugenda agaragaza y’uko ari mu rukundo n’uyu muhanzi bitewe n’amagambo yagendaga atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Umuhanzi The Ben yongeye gushimangira agikunda Pamella nubwo ari kure ye

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *