The Ben akomeje guteza urujijo hibazwa umukunzi we w’ukuri

The Ben,wizihiza isabukuru y’amavuko ku myaka 33, akomeje gutera benshi urujijo bibaza umukunzi we w’ukuri hagati ya Uwicyeza Pamella n’abandi bakobwa bavugwa.

The Ben yaba ari mu rukundo na Miss Pamella Uwicyeza - YEGOBThe Ben na Uwicyeza Pamella

Uwicyeza Pamella ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru, yanditse kuri Instagram amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ‘Roho yanjye’ maze ayikurikizaho amagambo.

Yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo aho The Ben aba agira ati “Mpa ikiganza dusekane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya[…]” ashyiraho andi magambo agira ati ‘N’umutima nk’uwawe, ukwiriye isi” n’akamenyetso k’umuntu wambaye ikamba ry’ubwami. Nyuma yagize ati “The Ben, ndi umufana.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’andi mashusho arimo umuntu uri kuvuga ngo “Isabukuru nziza.”

The Ben to Bring Back Struggling Brother on Music Scene – KT PRESSMu minsi ishize hatangiye kuvugwa amakuru y’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda.

Byashimangiwe n’amafoto y’aba bombi yakomeje gusakazwaga ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi. Hari n’amakuru avuga ko bakunda gusohokana kenshi, kandi muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi.

Mu Ugushyingo 2020, bombi bajyanye muri Tanzania bishimangirwa n’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa nabwo yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati “Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe […]”

Urutonde rw'abakobwa b'ikimero bavuzwe mu rukundo na The Ben(AMAFOTO) - YEGOBMu bihe byashize The Ben yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo uwo yakoresheje mu mashusho y’indirimbo yise ‘Vazi’, yabazwagaho akavuga ko atifuza kumushyira hanze, cyane ko n’amazina ye yagizwe ibanga.

Ihere ijisho abakobwa b'uburanga bavuzwe mu rukundo na The Ben[AMAFOTO]Hari n’abigeze gukwiza ko akundana n’umuhanzikazi Ruth B wo muri Canada, ariko nabyo biza gufatwa nk’ibihuha bidafite aho bishingiye na hato.

The Ben yavuze ku by'urukundo rwe na Zari - Teradig NewsThe Ben na Zari

Muri Kanama 2019 kandi The Ben yigeze kuvugwa mu rukundo na Zari, nyuma y’amashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo uyu wari umugore wa Diamond Platnumz, barimo gusangira banumva indirimbo ye ’Vazi’.

The Ben arahakana urukundo ruvurwa hagati yiwe na Zari The boss

The Ben yavuze ko asanzwe aziranye na Zari, ari nabyo byatumye ubwo bahuraga bafata amashusho bari kumwe, yemeza ko badakundana.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *