Texas: Umwana yari agiye kugurishwa na nyina ngo asambanywe ku bihumbi 12 by’amadolari

Umugore w’imyaka 25 witwa Sarah Marie Peters, utuye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arashinjwa kugurisha umwana we w’imyaka ibiri amadolari ibihumbi 12 ku bari bagiye kumusambanya.

Sarah Marie Peters yemera ibyaha ashinjwa, birimo guteza imbere ubusambanyi no guhohotera uburenganzira bw’akatirwa igifungo cy’imyaka 40.

Nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uyu mugore ngo yafashe amafoto y’uyu mwana we w’umukobwa, ayashyira ku rubuga nkoranyambaga, abaza niba hari umuntu ushaka kwishimisha ku mwana we.

Umwe mu bapolisi bakora mu ibanga (Undercover Agent) yapanze ukuntu Sarah yamugezaho uyu mwana we, undi aremera.

Igipolisi kikaba kivuga ko uyu mugore yurije umukobwa we bus muri Houston bakerekeza ahitwa Conroe, aho yatekerezaga kuzahurira n’uwo mugabo wagombaga kumwishyura agasambanya umwana we w’imyaka 2 y’amavuko.

Ubwo yageraga aho bapangiye guhurira, uyu mugore yahise atabwa muri yombi atangira gukurikiranwa n’amategeko, umukobwa we bamujyana mu kigo gishinzwe kurinda abana.

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *