Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi Teta yaciye igikuba mu itangazamakuru rya Uganda 

Niyitegeka Gerardine ukunze gukoresha akazina ka Teta Gerardine uvugwa mu rukundo na Eddy Kenzo  yaciye igikuba mu itangazamakuru rya Uganda.

Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi asanzwe ari umwe mu bagaragara mu mashusho z’abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse agaragara mu ndirimbo ya Meddy, Uncle Austin na Buravan yitwa Closer.

Inkuru z’urukundo rw’aba bombi yatangiye gucicikana mu itangazamakuru muri iki gihugu guhera ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, mu bitangazamakuru bikomeye.

Ibinyamakuru byafashe iya mbere ku kwandika kuri iyi nkuru birimo nka Galaxy FM n’ibindi byibanda ku myidagaduro muri Uganda.

Kugeza ubu yaba Eddy Kenzo cyangwa uyu mukobwa wo mu Rwanda bavuze ko bakundana nta n’umwe uragira icyo avuga ku by’urukundo rwabo ndetse niyo bagize icyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha hakagira ukomoza kuri iki kintu ntacyo bakivugaho.

IYI VIDEO NZIZA YAGUSHIMISHA

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *