Tariki 17 Gicurasi : uyu munsi mu mateka y’Isi

Buri munsi uzasanga hari amateka aba yarabayeho utigeze umenya na rimwe , nk’uko  dukunze kubagezaho  amateka atandukanye yaranze umunsi runaka.

 Taliki ya 17 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’itumanaho (Telecomunication)

Bimwe mu byibukwa kuwa 17 Gicurasi

17/05/1884 : Nibwo Mutagatifu Adrien III yagizwe Papa

17/05/1410: Nibwo Angelo Giuseppe Roncalli yatorewe kuba Papa, afata izina rya Jean XXIII

17/05/1749: Havutse Edward Jenner, uwavumbuye urukingo rw’ubushita.

17/05/1897: Havutse Odd Hassel, wahawe igihembo Nobel (1969) kubw’ubushakashatsi bwe muri Chimie.

17/05/1928 : Nibwo hatangijwe imikino ya Olympiques ku nshuro ya cyenda, i Amsterdam

17/05/1940: Abadage bigaruriye Bruxelles

17/05/1960: Inama yigaga iby’ahazaza ha Berlin yashojwe nta kigezweho

17/05/1968: Satellite y’Abanyaburayi “Esro 2” yoherejwe mu kirere. Yarasiwe (lancé) mu kigo cya gisirakare cya USA i Vanderberg

17/05/1970: Bwabaye ubwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habonetse abagore babiri bagizwe aba-General mu ngabo z’igihugu. Byakozwe na Perezida Richard Nixon.

17/05/1987: Nibwo Michel Platini yasezeye ku mukino wa Football, icyo gihe yakiniraga Juventus de Turin.

17/05/1997: Ingabo za AFDL, zari zikuriwe na Laurent -Desiré KABILA, ku rugamba ziyobowe na James KABAREBE, zigaruriye Kinshasa, umurwa Mukuru w’iyari Zaire icyo gihe, ikaza guhindurwa RDC.

17/05/2003: Ibitero by’abiyahuzi byugikanye i Cassablanca muri Maroc bihitana abasivile 39 n’abiyahuzi 10.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *