Tariki 13 Ukwakira 1961:Umunsi Igikomangoma Rwagasore yishwe

Amateka yemeza ko ku itariki ya 13 Ukwakira 1961 nibwo igikomangoma cy’ u Burundi , Louis Rwagasore yishwe arasiwe kuri Hoteli Tanganyika ubwo yarimo gufata amafunguro mu Mujyi wa Bujumbura.

Rwagasore ufatwa nk’ intwari yaharaniriye ubwigenge yishwe afite imyaka 29 y’ amavuko nyuma Y’ aho ishyaka yari ayoboye  UPRONA ritsinze amatora nawe.

Rwagasore ntiyashoboye kubona uko igihugu yameneye amaraso kiyobowe nyuma y’ imyaka 40 cyari kimaze mu bukoloni bw’ ababiligi.

“ Twite twibuka abahoze batuyoboye kandi dushimire Imana yabaduhaye”, iyo niyo nsanganyamatsiko yatanzwe na Minisiteri y’ Umutekano mu Burundi ku munsi wo kwibuka igikomangoma Rwagasore.

Kuri uyu munsi, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ubutumwa busaba Abarundi gushira inguvu hamwe bagakorera mu gukorera mu makoperative.

Amakuru atandukanye yemeza ko Rwagasore yarashwe  n’ umugiriki witwa Jean Kageorgis wari kumwe n’Abarundi batatu bo mu ishyaka PDC ryari rishyigikiwe n’Ababiligi Uko ari bane baje gufatwa bavuga icyo cyaha bagitumwe n’ abategetsi bakuru bo muri PDC.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *